Namusanze ari umwami nubakiraho-Coach Gaël
The Ben aherutse kuvuga ko iyo hatabaho Coach Gaël, abahanzi barimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Ross Kana na Element Eleéh bari kuba barasubiye Inyuma.
Umushoramari Coach Gaël yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ahatangirwa ubutumwa bumara amasaha 24 (IG story) ko "Namusanze ari umwami w'umuziki nyarwanda nubakiraho pe"
Ibi Coach Gaël abivuze nyuma y'uko The Ben abwiye umunyamakuru Taikun Ndahiro ko iyo hatabaho Coach Gaël abahanzi yashoyemo imari bari kuba barasubiye inyuma.
Abo bahanzi yavuze aca amarenga ni Bruce Melodie, Kenny Sol, Ross Kana na Element Eleéh.


Kinyarwanda
English
Swahili









