
Khalifan, Jay C na Marina bari gukorana indirimbo (Amafoto)
Abaraperi Khalifan Govinda na Jay C bagiye guhurira mu ndirimbo n'umuhanzikazi Marina Deborah.
Iyi ni indirimbo izasohoka vuba, aho bemeza ko bayikoze bitonze kandi bakaba bizeye ko abakunzi babo bazayikunda.
Amajwi y'iyi ndirimbo (Audio) yakozwe na Iyzo Pro, mu gihe amashusho yakozwe na Director Sixte.
Marina agiye kugaragara muri iyi ndirimbo nyuma y'uko akoranye indirimbo na Yampano ariko agahita ayisibisha kuri You Tube kuko Yampano atubahirije amasezerano bagiranye.
Marina ari gukorana indirimbo na Khalifan na Jay C
Amafoto ya Khalifan, Jay C na Marina bari muri studio