issa
DJ Toxxyk azakurikiranwaho ibyaha bitatu (Video)

Dec 23, 2025 - 09:56
 0

Impaka zikomeje kuba nyinshi ku baba mu ruganda rw’imyidagaduro bibaza niba umuhanga mu kuvanga imiziki uzwi nka Toxxyk azasoreza umwaka muri kasho.  Nyamara nubwo babyibaza itegeko ribisobanura neza kuko si we wa mbere watwaye yasinze akagonga umuntu agapfa.

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi DJ Toxxyk nyuma yo kugonga umupolisi wari mu kazi agapfa.Polisi yavuze ko yapimye DJ Toxxyk igasanga yari yanyoye ibisindisha.

Iyi mpanuka yabaye mu rukerera rwo ku wa 21 Ukuboza 2025, DJ Toxxyk ahita acika, ariko aza gufatirwa mu Karere ka Karongi.

Turebe icyo itegeko rivuga

Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange mu ngingo ya 111 iteganya uburyo ubwicanyi budaturutse ku bushake n'uko buhanwa.

Ivuga ko umuntu wica undi by'ububuraburyo,uburangare,ubushake buke,umwete muke,kudakurikiza amabwiriza cyangwa se ubundi ubuteshuke bwose ariko adafite umugambi wo kumwica, aba akoze icyaha. 

Umuntu uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake,ahanishwa igifungo kitari mu nsi y'amezi atandatu (6),ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n'ihazabu ya 500,000 Frw ariko atarenze miliyoni ebyiri (2) Frw, cyangwa se kimwe muri ibyo bihano.

Ubusesenguzi 

Kuba umushoferi w'ikinyabiziga yagonga umuntu agapfa si bishya ahubwo wenda nuko biba ikibazo ku bantu bazwi noneho bakanatangazwa.

Mu ijoro ryo ku wa 22 Ukuboza 2025 I Kicukiro ikamyo yari itwaye ibikomoka kuri peteroli yabuze feri igonga moto, hapfuye abantu 5.

Nyuma y'impanuka hari ababwiye ukwelitimes.com ko bahanyuze imirambo iryamye mu muhanda .

Ntabwo umushoferi w'ikamyo ari icyamamare ariyo mpamvu havugwa cyane icyabaye kurusha uwagikoze, bitandukanye na DJ Toxxyk uzwi akaba ari we uvugwa cyane kurusha impanuka. Ubundi iyo polisi ije irapima ikareba icyateye impanuka, igakora raporo.

Kuri DJ Toxxyk basanze yari yanyweye ibisindisha, kandi ntiyagonze umupolisi yabigambiriye kuko imodoka yari atwaye yabuze imbaraga ijya mu muhanda utari uw'icyerekezo yajyagamo, noneho yurira inzira y'abanyamaguru ari ho yagongeye umupolisi wigenderaga ari mu kazi ke .

Iyo watwaye wasinze, ufungwa iminsi itanu (5) noneho ukishyira 150,000 Frw n'amafaranga y'imodoka yatwaye iyawe(Break down) ikiguzi kiyongera bitewe n'urugendo iyo modoka yakoze ariko mu mujyi wa Kigali abashoferi bakunze kwishyura 150,000 Frw.

Icyakora itegeko riteganya amezi atandatu (6) n'ihazabu ya 180,000 Frw. Ibyo urukiko rugutegeka biterwa n'uko waburanye.

Iyo iminsi itanu (5) ujya mu rukiko kuburana impamvu watwaye wasinze ariko ikiba kigenderewe ni ukugirango usubizwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga icyakora ukurwaho amanota ku buryo bibaye kenshi rwa ruhushya urarwamburwa.

Dosiye ya DJ Toxxyk itandukanye n'iya Miss Divine Nshuti Muheto 

Hagati y'itariki 18-20 Ukwakira 2024 Polisi y'u Rwanda yafunze Nshuti Divine Muheto nyuma y'uko agonze umukindo,ipoto y'amashanyarazi ariko ibyo byose yabikoze yasinze ndetse nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga yari afite.

Ku itariki 29 Ukwakira 2024 dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Kuri Nshuti Divine Muheto yari insubiracyaha kuko ku wa 23 Nzeri 2024 yari yafashwe atwaye yasinze kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga yari afite. Ku bw'amahire yaraganirijwe asaba imbabazi.

Yitabye urukiko aburana yunganiwe n'abanyamategeko batatu, yemeye ibyaha ariko ahakana icyo guhunga. 

Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa mnwaka umwe (1) n'amezi umunani muri gereza nyuma. Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko icyaha cyo gutwara wasinze ari amezi atandatu (6) n'ihazabu ya 180,000 Frw.

Miss Muheto yasanzwemo igipimo cy'umusemburo kiri kuri 4 mu gihe ubusanzwe umuntu muzima aba abarirwa 0.8.

Icyaha cyo guhunga umaze gukora cyangwa se guteza impanuka yasabirwaga gufungwa umwaka umwe (1) n'ihazabu ya 30,000 Frw. Byose hamwe byari igifungo cy'umwaka n'amezi umunani n'ihazabu ya 220,000 Frw.

Ku wa 6 Ugushyingo 2024 Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rwahamije Miss Nshuti Divine Muheto ibyaha bibiri (2); icyo gutwara nta ruhushya n'icyo gutwara yasinze. 

ibihano kuri ibi byaha

Ingingo ya 10 y’itegeko ryo mu 1987 riteganya ko icyaha cyo gutwara wanyoye ibinyobwa byinshi bisindisha, iyo urukiko rukiguhamije ushobora guhanishwa igihano cy’igifungo cy’iminsi irindwi ariko kitarenze amezi abiri.

Ku cyaha cyo gutwara ibinyabiziga atabifitiye uruhushya, itegeko riteganya ko utwara atabifitiye uburenganzira riteganya ahanishwa igihano cy’igifungo kitarenze amezi abiri n’ihazabu y’ibihumbi 10 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rwategetse ko Nshuti Divine Muheto ahabwa igihano cy'amezi atatu (3) asubikiye mu mwaka umwe (1) n'ihazabu ya 190,000 Frw.

Ese DJ Toxxyk azakurikiranwa ku bihe byaha?

Ukurikije icyo amategeko ateganya DJ Toxxyk azakurikiranwaho gutwara wasinze, kwica umuntu utabigambiriye n'icyaha cyo guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka.

Igihe yakunganirwa neza ashobora gutanga ihazabu cyangwa se agasubikirwa igihano bityo ntajye muri ggereza. Kuba akimara kugonga umuntu agapfa, yarahise ajya I Karongi mu Burengerazuba bw'u Rwanda, hano bizagorana kwemeza Ubushinjacyaha ko atahunze akimara kugonga umupolisi wari mu kazi agahita apfa.

Icyakora ashatse ibyangombwa byerekana ko yahise ahungabana akaba yarabikoze ahunga abari kumugirira nabi bishobora guhabwa agaciro nubwo bigoye.

Amategeko avuga iki ku mpurirane z’ibyaha?

Amategeko asobanura ko iyo umucamanza agiye gutanga igihano, areba ku bintu bibiri by’ingenzi ari byo impurirane z’ibyaha.Impurirane z’ibyaha zibaho ni ebyiri harimo mbonezamugambi na mbonezabyaha.

Mbonezamugambi ni igihe ushobora gukora igikorwa kimwe kikabyara ibyaha byinshi ariko ari igikorwa kimwe cyabaye. Icyo gihe iyo umucamanza agiye gutanga igihano, atanga igihano kiruta ibindi muri bya bindi by’ibyaha umuntu akurikiranyweho.

Igihe ari impurirane mbonezabyaha, bivuze ko haba habayeho ibikorwa byinshi bikabyara ibyaha byinshi; ho umucamanza atanga igihano ateranyije igihano cya buri cyaha bikabyara imyaka umuntu ari bufungwe.

Iyo umucamanza agiye guhana umuntu yateranyije imyaka, iyo harimo igihano cya burundu, guteranya ntacyo biba bivuze, nicyo atanga.

Gusa ariko igiteranyo cy’ibihano ntikigomba kurenza inshuro ebyiri z’urwego ntarengwa rw’imyaka y’icyaha kinini umuntu yahabwa.Urugero niba umuntu akurikiranyweho ibyaha bitatu, kimwe gihanishwa imyaka 15, ikindi 10 n’icy’imyaka 8; igiteranyo ni imyaka 33 ariko umucamanza ntagomba gutanga imyaka iri hejuru y’inshuro ebyiri y’igihano kinini, ni ukuvuga ko ari 30 (azafata 15 akube kabiri kuko aricyo gihano kinini afite).

Dec 24, 2025 - 09:38