Azawi yavuze uko yakorewe iyicarubozo n'abamwitaga umugabo agitangira umuziki
Umuhanzikazi Azawi uri mu bagezweho mu muziki wa Uganda, yagarutse ku bihe bitoroshye yanyuzemo ubwo yatangiraga umuziki, abantu bakamwita (Mr) bitewe n'uko amenyo ye yari ateye.
Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo, ubwo umunyamakuru yari amubajije ibihe bigoye yaba yarigeze kunyuramo agitangira umuziki.
Uyu muhanzikazi yagize ati" Birababaje cyane ibyo nanyuzemo ntabwo wabyumva. Ngitangira umuziki amenyo yange ntabwo yari ateye neza, yari amenyo nyine atabereye umwali byongeye noneho ugitangira umuziki Kandi uri kugenda aba icyamamare."
"Ibyo byatumye abantu batangira kujya banserereza bakanyita "Mr" nkaho ndi umugabo. Ibyo byatumaga ngira agahinda gakomeye nkajya mpora numva nta gaciro mfite muri rubanda, nkagira ipfunwe ryo kujya aho abandi bari.
Uyu muhanzikazi akomeza avuga ko yaje nawe ubwe kwiyanga agatangira kumva ko ari mubi Koko. Icyakora yaje kugeza igihe ajya kuyahinduza bayamugirira neza, asa nkay'abandi bakobwa bose.
Agira inama abantu kujya bareka guserereza abandi ku miterere yabo kuko bibagiraho ingaruka zikomeye, ndetse bamwe nakumva banakwiyahura bibaye ngombwa.
Azawi yaje guhinduza amenyo nyuma yo guseserezwa


Kinyarwanda
English
Swahili









