issa
Amafaranga ya mbere Ruger yakoreye yayatuye mu rusengero, Olamide na Asake kuri Album (Avugwa hanze)

Jun 12, 2025 - 10:04
 0

Amakuru aramutse avugwa hanze mu isi y'ubwamamare twayabakusanyirije hamwe ku buryo muyasoma bitabagoye. Ni amwe mu yagezweho kuko yose ntitwayahuriza mu nkuru imwe.

Ruger uri mu bahanzi bakunzwe muri Nigeria, yavuze ko amafaranga yabonye mu muziki yayajyanye mu rusengero nk’ituro yari ageneye Imana. Ibi rero byamufashije gukorera amamiliyoni mu mwaka wa mbere ubwo yari akigira ubwamamare. 

Mu kiganiro na VJ Adams, cyabaye ku itariki 10 Kamena 2025 Ruger yasobanuye ko ayo maturo yatanze yamuzaniye ubukire anahindura imyitwarire.

Amafaranga yinjije yari ibihumbi 500 by’amanayira. Yahise ayatanga mu rusengero noneho nyuma abona igitaramo kimwishyura miliyoni y’amanayira. Ruger afite intumbero zo kugira ubutunzi nk’ubwa Jay-Z dore ko ari we areberaho mu bijyanye no kwiteza imbere.

Asake na Olamide bagiye guhurira kuri album

Umushoramari ubifatanya no gukora umuziki wo mu njyana ya Hip Hop, Olamide wazamuye Asake bakabaza gutanduka ubwo Asake yashingaga Label yise’Giran Republic’ nyuma yuko asezeye YBNL Nation.

Kuri ubu rero inkuru ishyushye mu myidagaduro yo muri Nigeria ni ubufatanye bw’abo bahanzi kuri Album izajya hanze ku itariki 18 Kamena 2025. Iyi album iriho abahanzi; Young John, Seyi Vibez na Doacolm.

Moliy yaciye agahigo ko kuririmba mu bihembo bya BET

Moliy wo muri Ghana yaciye agahigo aba umuhanzikazi wa mbere wo muri kiriya gihugu uririmbye mu itangwa ry’ibihembo bya BET.

Ku itariki 9 Kamena 2025 I Los Angeles mu nyubako yitwa Peacock Theater niho hatangiwe ibihembo bya BET yizihizaga imyaka 45 iteza imbere imyidagaduro y’abirabura. Moliy rero yaririmbye indirimbo yitwa’Shake It to the Max’(FLY) uwo bayikoranye witwa Addy bityo batanga igitaramo cyiza.

D’banj yateguje igitaramo cy’abakanyujijeho

D’banj, Timaya na 2Baba bagiye gukora ibitaramo bizihiza imyaka 20 bamaze baharuriye inzira barumuna babo bikazaba bizenguruka ibice bitandukanye by’isi kuko bizera ko bafite abafana. Usibye guteguza ibitaramo kandi, D’banj na 2Face bari gukorana indirimbo yitwa ‘Feeling Good’

 D’banj ubwo yari I London mu Bwongereza mu kiganiro na Adesope yibutse ibihe banyuzemo kugirango bumvishe isi yose Afrobeats mu bihe byari bigoye kwemera ko uturuka muri Nigeria cyangwa se Afurika. Mu kubara iyo nkuru y’urugendo rugoye yavuze ko wasangaga abantu bose bifuza imiziki yo muri Jamaica noneho ubu aho Afrobeats ikubise haroroha kuko yaciriwe inzira.

Rema yahaye miliyoni 40 Odomudoblvk

Umuraperi Odomudoblvk yashimiye Rema wamuhaye miliyoni 40 y’amanayira kugirango akore indirimbo ‘Pity This Boy’ akaba abifita nk’igikorwa kitazibagirana mu muziki wa Nigeria.

Jun 12, 2025 - 10:08