issa
Itegeko rigenga izungura mu Rwanda

Itegeko rigenga izungura mu Rwanda

Jun 12, 2025 - 16:33
 0

Kuzungura ni igikorwa cyo guhabwa uburenganzira n’inshingano ku mutungo n’imyenda bya nyakwigendera hashingiwe ku isano bafitanye

Izungura riteganywa n’Itegeko nº 71/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga abantu n’umuryango aho riteganya uburyo bubiri izungura rikorwamo harimo izungura rikozwe ku buryo bw’irage (succession testamentaire) ndetse n’ izungura rikozwe nta rage (succession sans testament).

Izungura rikozwe ku buryo bw’irage, ni igikorwa mbonezategeko gikorwa n’uraga, gishobora guseswa kandi kigakorwa mu buryo buteganywa n’itegeko, aho umuntu agena amerekezo y’ibintu bye igihe azaba atakiriho. Irage rikorwa n’umuntu ubishaka igihe akiriho aho uraga yikuraho ibintu nta kiguzi, uragwa akabyegukana ari uko uraga apfuye.

Izungura rikozwe nta rage ryo rikorwa iyo nyakwigendera atagaragaje amerekezo y’umutungo we nyuma y’urupfu rwe,  iryo zungura rikorwa hakurikijwe iri tegeko.

Igihe izungura ritangirira

Ingingo ya 354 y’itegeko ryavuzwe haruguru ivuga ko izungura ritangira iyo uzungurwa amaze gupfa, rikabera aho yari atuye cyangwa yabaga. guhera ku munsi izungura ritangiriyeho, umuzungura, yaba uzungura ku bw’itegeko cyangwa ku bw’irage yitwa umuzungura iyo abyemeye. Iyi ngingo ikomeza isobanura ko izungura ry’uwazimiye cyangwa uwabuze ritangira urubanza rutangaza urupfu rw’uwazimiye cyangwa rw’uwabuze rumaze kuba ndakuka.

Abemerewe kuzungura

Ingingo ya 355 y’ Itegeko nº 71/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga abantu n’umuryango ivuga ko uwemerewe kuzungura ari umuntu ukiriho cyangwa uhagarariwe igihe izungura ritangiye, harimo n’umwana ukiri mu nda iyo avutse ari muzima. Uwazimiye cyangwa uwabuze na we yemerewe kuzungura iyo agifatwa nk’ukiriho. Igika cya 3 gisoza kivuga ko Leta n’ibigo bya Leta cyangwa iby’abikorera n’ibindi bifite ubuzimagatozi bishobora kuzungura, aha leta izungura iyo izungura ridafite nyiraryo (succession en déshérence) nkuko biteganywa n’ingingo ya 382.

Ingingo ya 374 y’iri tegeko ivuga urutonde rw’abazungura bahoraho aribo: Abana ba nyakwigendera, Se na nyina ba nyakwigendera, abavandimwe ba nyakwigendera basangiye ababyeyi bombi, abavandimwe ba nyakwigendera basangiye umubyeyi umwe, ba sekuru na nyirakuru ba nyakwigendera,  ba se wabo, ba nyirasenge, ba nyirarume na ba nyina wabo ba nyakwigendera. Buri rwego rukazitira urundi mu rutonde rw’izungura.

Iyi ngingo kandi isoza ivuga ko abana ba nyakwigendera basangiye ababyeyi bombi bazungura mu gisekuru cya se n’icya nyina n’aho abana bahuje umubyeyi umwe gusa bazungura mu gisekuru cy’umubyeyi wabo gusa.

Umuntu afite uburenganzira bwo kwemera cyangwa kwanga kuzungura, aho uwemeye kuzungura yishyura imyenda ya nyakwigendera hashingiwe ku kigereranyo cy’uruhare agomba kubona ku mutungo uzungurwa.

Abashyingiranywe bo bazungurana hakurikijwe amasezerano y’ishyingirwa.

Itegeko rigenga izungura mu Rwanda

Jun 12, 2025 - 16:33
Jun 22, 2025 - 12:18