Dosiye ya Shyaka Robert ukurikiranyweho gushinyagura yashyikirijwe Ubushinjacyaha
Ku itariki 20 Mata 2026 dosiye ya Shyaka Robert ukekwaho ibyaha birimo gushinyagura umurambo wa Rwamurima Diogène wahoze ari Umwanditsi w’Urukiko rw’Isumbuye rwa Huye, yoherejwe mu Bushinjacyaha bwo ku rwego rw'Ibanze rwa Gatunda mu karere ka Nyagatare aho yakoreye icyaha.
Ni amakuru Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha 'RIB' Dr Murangira B.Thierry yabwiye UKWELITIMES ko Shyaka Robert ukekwa, yahoze ari Umwanditsi w'Urukiko ku Rukiko rw'Ibanze rwa Gatunda.
Ingingo ya 130 mu gitabo mpanabyaha giteganya ibyaha n'ibihano muri rusange iteganya ko guhisha cyangwa gutaburura umurambo w’umuntu, kuwucaho umwanya w’umubiri cyangwa kuwushinyagurira.
Umuntu wese uhisha cyangwa utaburura ku bugome umurambo w’umuntu cyangwa uwucaho umwanya w’umubiri cyangwa uwushinyagurira ku buryo ubwo ubwo ari bwose, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).
Uwashinyaguriwe yishwe na 'Stroke'
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B.Thierry, yasobanuye ko Rwamurima Diogène w’imyaka 38 wari umwanditsi w’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye yishwe n’indwara yo guturika tw’imitsi ijyana amaraso mu bwonko izwi nka “stroke”.
Yabitangaje mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye ku Cyicaro cya RIB ku wa 21 Mata 2026
Yagize ati “Ibyo nk’Urwego rw’Ubugenzacyaha twabibonye nk’ikintu tugomba gukoraho iperereza. Yahise afatwa, arakurikiranwa, akaba akurikiranyweho icyaha gihanwa n’ingingo 130 ivuga ibyo gushinyagurira umuntu.”
Yakomeje agira ati “Dushingiye ku magambo yanditse, ni amagambo mabi cyane, umuntu atakwifuriza undi, nubwo mwaba mufite icyo mupfa, umuntu witabye Imana, kumukurikiza amagambo nk’ariya, mu rupfu rwari rutarasobanuka, bihita bituma aba ukekwa nimero ya mbere. Ibyo rero ni ugushinyagurira umubiri w’umuntu biturutse kuri ariya magambo yatangaje.”
Dr. Murangira kandi yashimangiye ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’ubutumwa bw’uwo mwanditsi w’urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda.

Kinyarwanda
English
Swahili









