Burkina Faso yahagaritse amarushanwa y’ubwiza
Nyuma y'uko Leta y'u Rwanda ihagaritse itegurwa ry'amarushanwa y'ubwiza mu 2022, Leta ya Benin yari yarahagaritse itegurwa ry'ayo marushanwa ku rwego rw'igihugu mu 2017. Kuri ubu Burkina Faso yahagaritse itegurwa ry'amarushanwa y'ubwiza'Miss' kugeza igihe kitazwi. Minisiteri y'Itumanaho,Umuco, ubuhanzi n'ubukerarugendo yavuze ko bari gutegura amabwiriza azashingirwaho ariko ashyira imbere indangagaciro n'umurage w'igihugu muri ayo marushanwa.
Leta ya Burkina Faso yatangaje ko yahagaritse amarushanwa y’ubwiza kugeza igihe hazajyaho amabwiriza. Ni itangazo ryatanzwe ku itariki 8 Kamena 2026 aho nta sosiyete yemerewe gutegurira ku butaka bw’icyo gihuhu amarushanwa y’ubwiza kugeza igihe hazajyaho amabwiriza akubiye mu nyandiko ziteganya ibyo kugenderaho mu gutegura ayo marushanwa ahuza abakobwa biyumvamo ubwiza bwo ku mubiri.
Amarushanwa y'ubwiza muri Burkina Faso yahagaritswe
Minisiteri ishinzwe umuco yatangaje ko yatangiye gutegura inyandiko zizagenderwaho mu gutegura ayo marushanwa. Bivugwa ko bagamije gushyiraho amabwiriza ashyira imbere umurage w’igihugu ushingiye ku muco, indangagaciro na kirazira. Ikindi ni uko muri ayo mabwiriza hazaba hakubiyemo kubahiriza amahame y’uburenganzira bwa muntu.
Capitaine Ibrahim Traoré, perezida wa Burkina Faso ari gushyira ku murongo ibintu byakorwaga mu kavuyo

Kinyarwanda
English
Swahili








