Umusifuzi Oman Artan yakiriwe nk'intwari nyuma yo kwangirwa kwinjira muri Amerika
Umusifuzi w’Umunya-Somalia Omar Abdulkadir Artan yakiriwe nk’intwari ageze iwabo nyuma yo kwangirwa kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibintu byatumye atabasha gusifura imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Ishami rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe Umutekano w'Imbere mu Gihugu (DHS) ryemeje ko Artan yangiwe kwinjira muri iki gihugu nyuma yo kugera muri South Florida ku wa Gatandatu tariki 7 Kamena. Umuvugizi wa DHS Lauren Bis yavuze ko “Artan yagaragaye ko atujuje ibisabwa nyuma y’igenzura bityo yangirwa kwinjira muri Amerika”, ariko ntiyasobanuye birambuye impamvu z’icyo cyemezo.
FIFA yemeje ko uyu musifuzi atazashobora kwitabira imyiteguro no gusifura imikino y’iri rushanwa nyuma yo kwangirwa kwinjira muri Amerika. Mu itangazo ryayo, FIFA yagize iti: "Umusifuzi Omar Artan ntazashobora kwitabira imyitozo cyangwa gusifura mu Gikombe cy'Isi cya 2026 nyuma yo kwangirwa kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika."
Amakuru yatangajwe n’inzego za Somalia avuga ko Artan yari afite visa yemewe, ariko yahagaritswe ageze ku Kibuga cy’Indege cya Miami mbere yo gusubizwa muri Turukiya. Artan afatwa nk’umwe mu basifuzi bakomeye muri Afurika kandi akaba yari kuba abaye umusifuzi wa kabiri muto usifuye umukino w’Igikombe cy’Isi ku myaka 34.
Nyuma yo kugera muri Somalia, abaturage, abakunzi b’umupira w’amaguru n’abayobozi bamwakiriye nk’intwari, bamushimira kuba yarageze ku rwego rwo gutoranywa gusifura Igikombe cy’Isi. Abenshi bagaragaje ko ibyo yagezeho ari ishema rikomeye ku gihugu no ku mupira w’amaguru wa Afurika muri rusange.
Kwangirwa kwinjira kwa Artan ni kimwe mu bibazo bya politiki bikomeje kugaragara mbere y’igikombe cy’isi aho n’ikipe y’igihugu ya Iran yasabwe kuba muri Mexico kubera ibibazo bya visa. Nubwo abakinnyi bayo bemerewe kujya muri Amerika gukina imikino yabo, bamwe mu bakozi n’abaganga b’iyi kipe bo bangiwe visa burundu.

Kinyarwanda
English
Swahili








