U Rwanda rwasabye ko amasezerano ya Washington yubahirizwa n’impande zombi
Guverinoma y’u Rwanda yashimye uruhare rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bikorwa bigamije gushaka umuti urambye w’ibibazo bimaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ishimangira ko ibiganiro n’amasezerano biriho ari ingenzi mu kugarura amahoro mu karere.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 05 Kamena 2026, u Rwanda rwavuze ko rwakiriye neza amagambo yatangajwe n'umunyamabanga wa Leta wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Marco Rubio mu nama ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yabaye ku wa 4 Kamena 2026, aho yagaragaje ko u Rwanda rukomeje kubahiriza ibyo rwiyemeje mu rwego rwo gushyigikira amahoro n’umutekano mu karere.
U Rwanda rwagaragaje ko rushima ubufatanye bwa Amerika, cyane cyane binyuze mu Masezerano ya Washington, ruvuga ko ari urwego rukomeye rwo gukemura intandaro y’amakimbirane amaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa RDC.
Iri tangazo ryashimangiye ko amasezerano ya Washington areba impande zombi, u Rwanda na RDC, kandi ko buri ruhande rugomba kubahiriza inshingano rwiyemeje. U Rwanda rwavuze ko ayo masezerano adakwiye gushyirwa mu bikorwa n’uruhande rumwe gusa cyangwa ngo habeho ibipimo bitandukanye ku mpande zombi.
Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko ikomeje gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje muri ayo masezerano, ariko igaragaza impungenge ku ruhare rwa RDC mu gukomeza gukorana n’umutwe wa FDLR, u Rwanda ruvuga ko ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 kandi ugikomeje kubangamira umutekano warwo.
U Rwanda rwongeye kandi kwamagana ibikorwa byo gukoresha drones mu bice bituwe n’abaturage, ruvuga ko ibyo bishobora gushyira ubuzima bw’abasivile mu kaga.
Mu gusoza, Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye ko amahoro arambye mu karere azagerwaho binyuze mu kubahiriza amasezerano, ubufatanye bw’impande zose no kwirinda ibikorwa bishobora gukomeza guteza umutekano muke.

Kinyarwanda
English
Swahili








