Igiciro gishya cya Mazutu cyahise gitangira gukurikizwa ako kanya
Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli byahise bitangira gukurikizwa guhera kuri uyu wa 6 Kamena 2026 Saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo.
Itangazo rya RURA ryasohotse mu ijoro ryo ku wa 05 Kamena 2026 rivuga ko Litiro ya lisansi yagumye kuri 2.938 Frw, mu gihe iya mazutu yazamutse iva kuri 2.205 Frw igera kuri 2.927 Frw, yiyongeraho 722 Frw.
Mu itangazo ryayo, RURA yavuze ko aya mavugurura ashingiye ku mpinduka ziri ku isoko mpuzamahanga, ariko ko Leta yakomeje gutanga inkunga igamije kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibiciro ku baturage no ku bukungu.
Nubwo mazutu yazamutse, RURA yemeje ko ibiciro by’ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bitazahinduka.
Izamuka ry’ibiciro bya peteroli ku rwego mpuzamahanga rifitanye isano n’umwuka mubi umaze amezi atatu hagati ya Amerika, Israel na Iran, wahungabanyije urujya n’uruza rw’ibikomoka kuri peteroli binyuze mu muhora wa Hormuz.

Kinyarwanda
English
Swahili








