issa
Kigali: Agakiriro ka Gisozi kagiye kwimurwa

Jun 5, 2026 - 13:05
 0

Umujyi wa Kigali watangaje ko Agakiriro ka Gisozi gaherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, gakwiye kwimurwa kakajyanwa ahandi hantu hisanzuye .bitewe n’uburyo umubare w’abagakoreramo wikubye inshuro zirenga enye.

Ibi bitangajwe mu gihe inshuro nyinshi hakunze kumvikana inkongi zibasira Agakiriro ka Gisozi.

Kuba inkongi zikunze kwibasira aka gakiriro ndetse binagorana ko kugera imodoka za polisi iyo habaye inkongi ni zimwe mu mpamvu Umujyi wa Kigali ushingiraho uvuga ko abagakoreramo bakwiye kwimurwa.

Abagakoreramo bagaragaza imbogamizi by’umwihariko z’imihanda ndetse  ngo nta mbuga yo guhagarikamo ibinyabiziga byabo bagira ndetse bagashimangira ko ari byo bituma hahora umuvundo w’abantu n’ibinyabiziga.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, bwo bwatangaje ko aka Gakiriro kamaze kuba gato ndetse gakwiye kwimurwa kakajya ahisanzuye.

Ubwo yaganiraga na RBA umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe ibikorwaremezo Eng.Dusabimana Fulgence, yagize ati”Abantu bava mu Mujyi,bahabonaga nk’ahantu hanini ariko abari hariya bikubye inshuro zirenga enye ugereranyije n’abavuye mu Mujyi.Muri izo hegitari bafite hariya zirindwi n’imisago,ubu ng’ubu ikibanza dufite gifite 19 n’imisago, n’izindi 17 ziri munsi yazo zishobora gukoreshwa nk’aho kwagurirwa ibikorwa.”

Yakomeje agira ati “ Ni ukuvuga ngo mu by’ukuri igituma tubona hari ibikorwa bigomba kwimuka gikomeye,ni uko harimo kwiyongera k’umubare w’abahakorera benshi ku buso butoya buhari,ari na cyo gituma udashobora kubona aho abantu bakorera ngo ubone ya mihanda ukeneye niyo mpamvu polisi ijya kuzimya ikamara umunsi wose itarabasha kugera aho ijya kuzimya.Ni ukuvuga ngo twasabwe ko dushaka ahantu hanini hahagije ariko nanone hatari hagati mu mujyi”

Nubwo ubucucike bwiganje muri aka Gakiriro kubera ubwinshi bw’abahakorera kandi kari ku buso buto bituma hatekerezwa kukimura,hari abandi basanga na none kukimura bizatwara ingengo y’Imari nini ndetse bikanatera igihombo ku bari barubatse inzu ndende zo gukorerwamo n’abakoresha agakiriro.

Inshami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi rikunzwe no kugurwa no kuzimya mu Gakiriro iyo hibasiwe nk'inkongi

Mu Gakiriro ka Gisozi hakunze kwibasirwa n'inkongi

Jun 5, 2026 - 13:08