issa
Kigali: Batatu bafatiwe mu bucuruzi bw’urumogi

Sep 25, 2025 - 15:37
 0

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) rikorera mu Mujyi wa Kigali, ryafashe abasore babiri n’umukobwa bose bari munsi y’imyaka 30 bari mu bucuruzi bw’urumogi mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Abantu bose uko ari batatu bafatiwe mu cyuho bafite udupfunyika tw’urumogi 1.253.

Polisi ivuga ko aba bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ndetse banemera ibyaha bakurikiranyweho.

Ku tariki ya 23 Nzeri 25, mu Mudugudu wa Agakenke, Akagari ka Bweramvura, Umurenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, hafatiwe uwitwa Kwizera Jean Pierre w’imyaka 20, afite udupfunyika 402 tw’urumogi, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko akura urumogi mu Karere ka Rulindo akaruzanira abakiriya be baherereye mu Murenge wa Jabana.

Tariki ya 24 Nzeri 25, mu Kagali ka Rwezamenyo, Umurenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge ahazwi nko kuri Tapis Rouge hafatiwe umusore witwa Hakizimana Ibrahim w’imyaka 28 wari ushinzwe gushakira abakiriya b’uburumogi umukobwa witwa Ngirimbabazi w’imyaka 25 y’amavuko.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko Ngirimbabazi Shallon yasanganywe ububiko bw’urumogi mu Kagari ka Gatare, Umurenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, ikaba yaramuguye gitumo iwe afite udupfunyika 851.

Akimara yavuze ko urumogi acuruza aruhabwa n’umuvandimwe we ukorera mu Karere ka Gicumbi uri gushakishwa n’inzego z’umutekano, na we akaruha Hakizimana akajya kurucuruza mu bice by’i Nyamirambo.

Aba bose uko ari batatu n’urumogi bafatanwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo bakurikiranweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.

Polisi y’Igihugu yashimiye abaturage batangira amakuru ku gihe abacuruza urumogi bagafatwa rutarakwirakwira mu baturage, inibutsa abantu bose kujya batanga amakuru ku bantu bazi ko bacuruza ibiyobyabwenge bagafatwa.

Yaboneyeho kuburira abantu bose bishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko inzego z’umutekano zifatanije n’abaturage zarabahagurukiye, amayeri yose bakoresha yaramenyekanye ndetse inasaba abakibyijandikamo kubireka bagashaka ibindi byo gukora kubera ko ibiyobyabwenge bibakenya aho kubakiza.

Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.