Muhanga: Babiri batawe muri yombi nyuma yo gutema abanyerondo
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko yataye muri yombi abagizi ba nabi babiri bagabye igitero ku banyerondo barimo batabara uwarimo kwibwa bagasiga babakomerekeje.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026, bibereye mu Mudugudu wa Biti, Akagari ka Remera, mu Murenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga.
Amakuru agera kuri Ukweli Times avuga ko abo banyerondo batemwe bagakomeretswa aho umwe yatemwe mu kiganza undi atemwa mu mbavu ubwo barimo batabara Umuturage witwa Yankurije Joseline warimo atabaza ko agiye kwibwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yatangaje ko kugeza ubu babiri muri abo bagizi banabi bamaze gutabwa muri yombi, ndetse ko batatu bari kumwe nabo bagishakishwa.
Yagize ati "Ababigizemo uruhare baracyakorwaho iperereza ariko nanone babiri mu bakekwa bamaze gutabwa muri yombi, abandi batatu baracyarimo gushakishwa."
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko ibyo bikorwa by’ubwo bugizi bwa nabi byakozwe bishobora kuba bifitanye isano n’ibikorwa by’ubujura, uretse ko bigikorwaho iperereza neza.
Polisi ikomeza isaba abaturage gutanga amakuru ku gihe, ndetse ikanibutsa abakora ibikorwa nk’ibyo byo guhungabanya umutekano w’abaturage ko badateze ku bigeraho.
Ibi bibaye mu gihe mu bice bitandukanye by'akarere ka Muhanga, abaturage bakomeje gutaka ubujura bukorwa mu masaha ya nijoro, ibintu bavuga ko bikwiye gushakirwa igisubizo bidatinze.


Kinyarwanda
English
Swahili









