Uvira: Wazalendo binjiye mu mujyi nyuma y’itangazo rya AFC/M23 ryo kuwuvamo “byuzuye”
Abaturage bo mu mujyi wa Uvira, mu ntara ya Kivu y’Epfo, bemeje ko mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 18 Mutarama 2026, abarwanyi ba Wazalendo binjiye muri uyu mujyi, nyuma y’uko ku wa gatandatu umutwe wa AFC/M23 utangaje ko wavuye muri Uvira “byuzuye”.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abarwanyi ba Wazalendo bakirwa mu byishimo na bamwe mu baturage, mu gihe andi mashusho agaragaza ibikorwa by’ubusahuzi byabaye nyuma yo kugenda kw’abarwanyi ba M23, ibintu byateye impungenge mu baturage.
Ku ruhande rw’ubuyobozi, Guverineri w’intara ya Kivu y’Epfo igenzurwa na Leta yatangaje ko bafite amakuru y’uko hari abarwanyi ba M23 bagisigaye muri Uvira, asaba abaturage kwitonda cyane no kwirinda urugomo rushingiye ku moko.
Umwe mu bategetsi b’iyi ntara wakoreraga muri Uvira, ubu uri mu mujyi wa Kalemie, yabwiye BBC ko bahawe amakuru yemeza ko Wazalendo bagarutse muri Uvira, ariko ko bategereje amabwiriza ava ku bayobozi bakuru ku cyakorwa gikurikiraho. Yagize ati: “Ni ukubyitondera cyane. Abadukuriye barabanza kugenzura neza niba ibyo M23 ivuga ari ukuri, kuko si ubwa mbere bavuze ko bavuye ahantu.”
Ku wa gatandatu, ahagaze hagati mu mujyi wa Uvira, Lawrence Kanyuka, uvugira umutwe wa AFC/M23, yasomye itangazo avuga ko bavanye “byuzuye” muri uyu mujyi umutwe wa nyuma w’ingabo wari ushinzwe “indorerezi no gukurikirana”. Yavuze ko uwo mutwe wari ushinzwe kurinda umutekano w’abaturage, utegereje kuwushyikiriza ingabo zitabogamye.
Nanone, hari amashusho yasohotse agaragaza imirongo y’abarwanyi ba M23 bava mu mujyi wa Uvira ku mugoroba wo ku wa gatandatu, nubwo abo kuruhande rwa Leta bagaragaza impungenge ko M23 ishobora kuba itavuyemo.
Ibyo byose bikomeje gutuma umutekano wa Uvira uguma mu rwijiji, mu gihe abaturage bategereje icyerekezo kizafatwa n’inzego z’umutekano n’abafatanyabikorwa batandukanye.


Kinyarwanda
English
Swahili









