Lt. Col Willy Ngoma: Amateka y’umuvugizi wa gisirikare wa AFC/M23 wiciwe mu gitero cya Drone
Lt. Col Willy Ngoma yari umwe mu bayobozi bakomeye mu mutwe wa gisirikare wa AFC/M23 (Alliance Fleuve Congo / Mouvement du 23 Mars), aho yari azwi cyane nk’umuvugizi wa gisirikare w’uyu mutwe. Yitabye Imana mu rukerera rwo ku wa 24 Gashyantare 2026, nyuma y’igitero cya drone cyagabwe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Urupfu rwe n’ibihe rwabereyemo
Amakuru yatangajwe, yemeza ko Lt. Col Willy Ngoma yishwe n’igitero cya drone cy'ingabo za leta ya Congo (FARDC) tariki 24 Gashyantare 2026 mu gace ka Rubaya, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru apfana n'abandi basirikare 15 barimo n'abamurindaga.
Icyo gitero cyabaye mu gihe hari hakomeje ibiganiro by’amahoro byari bigizwemo uruhare na Qatar, aho Kinshasa na M23 byari byasinye i Doha amasezerano yo gushyiraho uburyo bwo kugenzura agahenge, burimo indorerezi za Qatar, Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU).
Willy Ngoma ni muntu ki?
Willy Ngoma yari mu kigero cy’imyaka 52 y'amavuko kuko yavutse mu 1974. Akomoka muri RDC mu ntara ya Congo-Central, aho yakuriye akaniga amashuri y’ibanze i Mbanza-Ngungu.
Lt. Col Willy Ngoma yamenyekanye cyane mu 2022 ubwo M23 yongeye kubura imirwano mu burasirazuba bwa RD Congo, cyane cyane mu duce twa Goma na Rubaya. Nk’umuvugizi, yari ashinzwe gutangaza imyanzuro y’umutwe, gusobanura impamvu z’imirwano no kuvugana n’itangazamakuru mpuzamahanga.
Yari azwi nk’umuntu unenga cyane ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, ndetse akavuga ko mbere yaho yabaye mu ishyaka rya UDPS. Mu kiganiro yahaye BBC, yigeze kuvuga ko M23 ari “igisirikare cya rubanda” kirwanira ko Abanye-Congo babaho neza.
“Quickly, quickly, quickly…”
Mu mpera za Mutarama 2025, nyuma y’ifatwa rya Goma na M23, Willy Ngoma yamenyekanye cyane ku ijambo Quickly yasubiyemo kenshi ubwo yagaragaye mu mashusho ari guhana abacanshuro b’abazungu bari bafashwe n’uwo mutwe, ababwira amagambo yagize ati “quickly, quickly, quickly…” mbere y’uko basubizwa mu bihugu byabo banyuze mu Rwanda.
Aya magambo yongeye kumvikana mu yandi mashusho yo mu mpera za Werurwe 2025, agaragaza Ngoma arimo kuganira n’abasirikare ba Afurika y’Epfo bari mu ngabo za SADC zari zaragotewe ku kibuga cy’indege cya Goma mbere yo gusubira iwabo.
Uruhare rwe muri AFC/M23
Nk’umuvugizi wa gisirikare wa AFC/M23, Ngoma yari umwe mu bantu b’ingenzi mu itumanaho ry'igisirikare ry’uwo mutwe. Yagiye atangaza kenshi ko: "M23 irwanira uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda muri Congo."
Urupfu rwa Lt. Col Willy Ngoma rusize icyuho gikomeye mu itumanaho no mu buyobozi bwa AFC/M23, cyane cyane mu gihe hari hitezwe ko ibiganiro by’amahoro byagira icyo bitanga ku mutekano w’uburasirazuba bwa RDC.


Kinyarwanda
English
Swahili









