issa
Hatangajwe igitaramo ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi

Apr 16, 2026 - 14:13
 0

Gianni Infantino yatangaje ko umukino wa nyuma w'igikombe cy'isi hazaba igitaramo 'World Cup half time show ' ibintu bizaba bibaye bwa mbere mu mateka ya ruhago.

Muri iyi mpeshyi hategerejwe igikombe cy'isi kizabera ku migabane itatu;Amerika,Canada n'Amerika y'amajyepfo.

Ku wa 16 Mata 2026 Gianni Infantino yemereye Semaforo World Economy ko rwose ku mukino wa nyuma utegerejwe ku wa 19 Nyakanga 2026 hazaba igitaramo 'World Cup half time show'.

 Yanaboneyeho kuvuga ko kizayoborwa na Chris Martin wo mu itsinda rya Coldplay rifatwa nk'irya mbere mu njyana ya Rock.

Gianni Infantino uyobora Ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru ku isi 'FIFA' yavuze ko hazaririmba abahanzi benshi mu rwego rwo guhuza umupira w'amaguru n'ubuhanzi. Umukino wa nyuma uzabera kuri MetLife Stadium I New Jersey.

Icyo gitaramo kizategurwa na Global Citizen iyoborwa na Huge Evans, afatanyije na Kendrick Lamar. Iyi Global Citizen niyo itegura 'Move Afrika Festival ' iserukiramuco rimaze kubera mu Rwanda inshuro eshatu muri eshanu ziri mu masezerano.

FIFA iteganya gutegura ibindi bitaramo mu mikino izaba mu mpera z'igikombe cy'isi ku buryo abahanzi batandukanye bataramira abazitabira.

Kugeza ubu abahanzi bazaririmba mu gikombe cy'isi ntibaratangazwa bose.