
Phiona Nyamutoro yahishuye indirimbo 5 ukunda za Eddy Kenzo
Phiona Nyamutoro, umugore wa Eddy Kenzo bakoze ubukwe bushingiye ku muco mu mwaka wa 2024, yahishuye indirimbo eshanu akunda za Eddy Kenzo.
Nyamutoro udusiba kwerekana urwo akunda umugabo we, avuga ko indirimbo ze akunda ari nyinshi gusa yagaragaje eshanu akunda kurusha izindi.
Yagize ati "Mu by’ukuri, iyo bigeze ku ndirimbo za Eddy Kenzo, mbura amahitamo. Ni ukuri! Kuko nkunda izirenga eshanu.
Nubwo bimeze bityo ariko, yagerageje gutoranya izi ndirimbo eshanu akunda cyane kurusha izindi:
1. Mbilo Mbilo
2. Soulmate (iri kuri album ya Eddy Kenzo yitwa Made in Africa)
3. Nice & Lovely
4. Tweyagale
5. Weekend