
Kamonyi: Batatu biciye umuntu nko muri metero 200 uvuye ku biro kakarere bafashwe
Abasore babiri n’umugore umwe bacyekwaho kwicira umuntu nko muri metero 200 uturutse ku biro by’Akarere bafashwe n’urwego rwa Polisi.
Aba uko ari batatu bakurikiranyweho kwica Nsengimana Jean w’imyaka 45, babanje kumukubitira ferabeto (Fer à Béton)
Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu mugabo yakubiswe ahagana saa Yine n’Igice z’ijoro ryo ku wa 16 Werurwe 2025.
SP Emmanuel Habiyaremye, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze ko abafashwe bafungiwe kuri sitasiyo ya Gacurabwenge.
Ati “Hafashwe abakekwa batatu barimo abasore babiri n’umugore umwe, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge, iperereza rikaba rikomeje.”
SP Habiyaremye, yatanze ubutumwa ko nta muntu ukwiye kuvutsa undi ubuzima