issa
Nta mu Dipolomate wacu Uzitaba Ububiligi -Minisitiri Nduhungirehe

Mar 17, 2025 - 17:42
 0

Nyuma yuko Ububiligi butangaje ko bugiye gutumira uhagarariye inyungu z'u Rwanda muri iki guhugu ngo atange Ibisobanuro, Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko nta Mudipolomate warwo uzitabira ubutumire bw'Ububiligi.

Binyuze kuri Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yakuriye inzira ku murima Guverinoma y'Ububiligi, akaba yatangaje ko nta mu Dipomate w'u Rwanda uri bwitabe cyangwa ngo atange Ubusobanuro kuri Leta y'Ububilig.

Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabitangaje kuri uyu Wambere tariki 17 Werurwe 2025, yasubizaga mugenzi we w'Ububiligi Maxime Prevaut, aho uyu Mu Minisitiri yari amazer gutangaza ko Ububiligi bugiye gusaba ibisobanuro umudipolomate uhagarariye u Rwanda muri kiriya gihugu.

Ibi bije nyuma y'aho kuri uyu Wambere u Rwanda rwasohoye itangazo rihagarika umubano warwo n'Ububiligi, ndetse rukaba rwanahaye amasaha 48 Abadipolomate b'Ububiligi kuba bavuye mu Rwanda.

Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi Prevaut Maxime, yavuze ko bababajwe n’umwanzuro w’u Rwanda wo guhagarika umubano no guhambiriza abadipolomate, yongeraho ko nabo bagiye gukora nk'ibyo u Rwanda rwakoze kandi babanza gutumira uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi agatanga ibisobanuro

Yagize ati “U Bubiligi na bwo burafata imyanzuro nk’iyo: gutumiza uhagarariye inyungu z’u Rwanda mu Bubiligi, guhambiriza Abadipolomate b’u Rwanda no guhagarika amasezerano y’ubutwererane.”

Mu kumusubiza, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko nta mudipolomate w’u Rwanda wemerewe kwitaba u Bubiligi mu masaha 48 bahawe yo kuba bavuye muri icyo Gihugu.

Ati “Guhagarika umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi bivuga ko Ambasade yacu I Buruseli yahise ihagarikwa ako kanya kandi tunahamagaza abakozi bacu ngo babe bageze i Kigali mu masaha 48. Mu gihe tugitegereje, nta n’umwe mu badipolomate bacu uzitaba ubutumire bwa Leta Mbiligi.”

Ibi kandi byari byagarutsweho na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame, aho ku wa 16 Werurwe 2025 ubwo yari yahuye n'Abaturage batuye umujyi wa Kigali. Perezida Kagame yagarutse ku mateka y'ubukoloni, avuga ko Ububiligi bwatangiye kuva kera kubangamira u Rwanda  aho bwarugabanyije mu rwego rwo gushaka ko nibura ko rwangana na bwo.

Mar 17, 2025 - 18:16