
Ingabo za Mozambique zashimiye iz'u Rwanda ziri i Cabo Deligado
Kuri iki Cyumweru taliki 20 Mata 2025,Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, yasuye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu gace ka Macomia mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, azishimira uruhare zigira mu guhangana n’iterabwoba.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, Buvuga ko “Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique (FADM), Maj Gen Tiago Alberto Nampele, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) i Macomia, aho yakiriwe n’Umuyobozi w’Itsinda rya Burigade ya 4, Brig Gen Justus Majyambere.”
Muri uru ruzinduko, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, yanagaragarijwe ishusho y’umutekano mu gice cy’amajyepfo y’Intara ya Cabo Delgado cyari cyarazengerejwe n’ibyihebe, ariko ubuzima bukaba bwarongeye kugaruka, nyuma yuko ingabo z’u Rwanda zirukanye ibyo byihebe.
Maj Gen Tiago Alberto Nampele “yashimiye inzego z’umutekano z’u Rwanda ku bw’akazi kazi katoroshye kandi gakorwa neza, anashimangira umusaruro w’imikoranire ishyitse hagati ya FADM (Ingabo za Mozambique) na RSF (Inzego z’Umutekano z’u Rwanda) mu kurwanya iterabwoba mu karere.”
Ingabo za RDF, zisanzwe ziri muri Mozambique aho zagiye guhangana n’ibyehebe byari byarayogoje Intara y’i Cabo Delgado. Kuva zagerayo izi ngabo zatanze umusaruro ukomeye nk’uko byagiye bigaragara mu baturage bagarutse mu bice byabo nyuma y’uko ibyihebe bitsinzwe.