Perezida Rebelo wa Portugal yagaragaje Trump nk'igikoresho cy’u Burusiya
Perezida wa Portugal, Marcelo Rebelo de Sousa, yanenze Donald Trump avuga ko yigaragaza nk’umuhuza utabogama mu ntambara yo muri Ukraine, nyamara akorera inyungu z’u Burusiya, bityo amwita "igikoresho" cyabwo.
Ibi bikubiye mu ijambo yatanze ku wa 27 Kanama 2025, mu nama y’ishyaka rya 'Social Democratic Party' (SDP), yabereye mu Summer University i Castelo de Vide, mu Ntara ya Alentejo.
Rebelo de Sousa yashinje Trump guhindura politiki ya Joe Biden yo gushyigikira Kyiv nta mananiza, ashimangira ko atari umuhuza w’ukuri ahubwo ari "umucamanza ubogamiye ku ruhande rumwe."
Yongeraho ko Ukraine ndetse n’abanyaburayi bayishyigikiye batagombaga kubura mu biganiro biheruka guhuza Trump na Perezida w’u Burusiya.
Ibi bikomoka cyane ku rubanza rwa Russiagate rwo mu 2016, aho Trump yashinjwaga kugirana amasezerano n’u Burusiya. Nyamara raporo zo mu 2019 na 2023 ntizigeze zemeza ibyo birego, ahubwo zigaragaza ko byari bifitanye isano n’impamvu za politiki.
Trump ubwe yavuze ko Russiagate ari ishyano ry’akataraboneka ryagwiriye Amerika, abisobanura nk’uburyo bwo gukoma mu nkokora ubutegetsi bwe.
Kuva yagaruka ku butegetsi muri Mutarama 2025, Trump yagiye avuga ko ari umuhuza utabogamiye ku ruhande na rumwe mu ntambara yo muri Ukraine. Yari yaranasezeranyije ko azarangiza iyo ntambara mu masaha 24 amaze kuba Perezida, ariko kugeza ubu impande zombi ziracyari mu mirwano.
Perezida Rebelo yavuze ko Trump abogamira ku nyungu z'u Burusiya gusa


Kinyarwanda
English
Swahili









