issa
Abanyeshuri basoje ayisumbuye bagiye kumenya amanota yabo mbere y'uko amashuri atangira

Aug 29, 2025 - 21:44
 0

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko ku wa Mbere, tariki ya 1 Nzeri 2025, saa cyenda z’amanywa, ari bwo amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye (A’Level) umwaka w’amashuri wa 2024/2025 azashyirwa ahagaragara.

Itangazo ry’iyi Minisiteri rivuga ko aya manota azatangarizwa mu ruhame, kandi ababyeyi, abanyeshuri ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bose bashishikarizwa gukurikirana iki gikorwa kizanyuzwa ku rubuga rwa YouTube rwa Minisiteri y’Uburezi.

Ntibyari bisanzwe ko abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye bamenya amanota yabo mbere y'uko umwaka w'amashuri atangira, gusa kuri iyi nshuro bizaba mu rwego rwo kubafasha guhita bakomeza amashuri makuru na za kaminuza, batarinze gutegereza igihe kirekire. 

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, kivuga ko umwaka w'amashuri 2025/2026 uzatangira tariki ya 8 Nzeri 2025, mu gihe aya manota azaba yatangajwe kuri tariki ya mbere.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Abanyeshuri basoje ayisumbuye bagiye kumenya amanota yabo mbere y'uko amashuri atangira

Aug 29, 2025 - 21:44
Aug 29, 2025 - 22:41