issa
Kirundo: Umwana wandikisha ikirenge yabaye uwa mbere mu ishuri yigamo

Jan 15, 2026 - 22:22
 0

Umwana w'imyaka umunani ufite ubumuga bw'ingingo, ubuyobozi bw'ishuri yigaho buvuga ko ari we wayoboye abandi mu mitsindire nubwo yandikisha ikirenge.

Uwo mwana ufite imyaka umunani afite ubumuga bw'ingingo kuko nta maboko afite, yiga mu mashuri abanza mu ishuri rya Kanyinya riherereye muri Komini Kirundo, mu Ntara ya Butanyerera mu Gihugu cy'u Burundi.

Uwo mwana witwa Innocent, wiga mu mwaka wa Mbere mu mashuri abanza mu gihembwe cya mbere mu ishuri yigamo niwe wabaye uwa mbere nyamara imirimo yose irimo no kwandika ayikora akoresha ikirenge.

Uwo mwana uvuga ko akunda umupira w'amaguru mu kiganiro yagiranye na Akeza Burundi tv, yavuze ko afite intumbero yo kuzarangiza amashuri akajya muri polisi.

Umuyobozi w'ishuri ryashinzwe na Kiliziya Gatolika rya Kanyinya , Innocent Habarugira yabwiye Akeza tv dukesha iyi nkuru, ko uwo mwana wazanwe n'Ababikira bitiriwe Mutagatifu Tereziya, ari umuhanga mu ishuri, kuko mu gihembwe cya mbere uyu mwana ari we wabaye uwa mbere mu mitsindire mu ishuri yigamo.

Umuyobozi w'iryo shuri anavuga ko uwo mwana nubwo yandikisha ikirenge bitamubuza kwandika neza ndetse no gushushanya akaba ashushanya neza ndetse agasaba ababyeyi kudatererana abana bafite ubumuga kuko nabo iyo bitaweho batsinda neza amasomo kandi bagera ku nzozi zabo.

Uretse kwandika uwo mwana iyo arimo kurya akoresha ikirenge ndetse n'imirimo yose y'amaboko akoresha ibirenge.

Jan 15, 2026 - 22:23