issa
Karongi: Babangamiwe n'inyubako z'ikigo nderabuzima zishaje

Jan 15, 2026 - 19:53
 0

Abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Gisovu, bavuga ko babangamiwe no gusabira serivisi mu nyubako zituma bavirwa igihe cy'imvura, mu gihe ubuyobozi bw'icyo kigo nderabuzima bwifuza ko zisanwa.

Ikigo nderabuzima cya Gisovu giherereye mu Murenge wa Twumba mu Karere ka Karongi mu Ntara y'u Burengerazuba, abivuriza muri icyo kigo nderabuzima bagaragarije radiyo Isangano ko gusabira serivisi mu nyubako ziva bibangamiye abahivuriza.

Umwe baturage bahivuriza  yagize ati " Ibi bitaro urabona ko bishaje bikeneye kuvugururwa, urumva iyo imvura iguye, amazi akareka mu nzu biba ari ikibazo kibangamiye abaje kwivuza."

Undi muturage nawe yagize ati " Urabona nka hariya ko hava, n'ahandi hose hagiye hava.'

Ubuyobozi w'iki kigo nderabuzi, Hategikimana Emmanuel, yemeje aya makuru ndetse agaragaza ko n'inyubako zihari zitajyanye n'igihe.

Aragira ati " Inyubako zirashaje ariko ntabwo zinajyanye n'igihe dukurikije uko Igihugu cyifuza ko kwa muganga haba hateye, ni ukuvuga ko hacyenewe kuvugururwa mu buryo bwose kugira ngo kibe kijyanye n'igihe cyangwa n'uburyo Igihugu kibyifuzamo."

Hategikimana yanavuze ko bakorera mu nyubako ziva bikabangamira imitangire ya serivisi. Yagize ati " Biratubangamira kuko isakaro rishaje, aho abakozi baba bakorera harava, cyane cyane igihe cy'imvura, ibyo bibangamira serivisi kuko bisaba kwimura ibikoresho, cyangwa niba hari n'abantu wakira ugasanga bibangamiye ba bantu bari kwicara ahantu hava. Ni ikibazo gikomeye mu gihe turi mu nyubako ziva."

Ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi bugaragaza ko nihaboneka ingengo y'imari inyubako z'ikigo nderabuzima cya Gisovu zizavugururwa, nkuko byemezwa na Madamu Umuhoza Pascasie umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu kiganiro yahaye radiyo Isangano.

 Yagize ati " Hari ibyo bakozeho, wabonye ko hari inyubako zikiri nshya haruguru, ntabwo inyubako yose ishaje, turagenda dusana dukurikije n'ubushobozi Akarere kabashije kubona. Ku bufatanye na Minisiteri n'abandi bafatanyabikorwa ahatarasanwa naho hazasanwa, ntabwo nta kwizeza ngo turabikora muri uyu mwaka w'ingengo y'Imari kuko ntibyigeze biteganywa."

Ikigo nderabuzima cya Gisovu, cyubatswe mu 1978 nta nyubako yubatswe icyo gihe yari yavugururwa kuva cyubatswe. Ikigo nderabuzima ku munsi cyakira abarwayi basaga 50.

Jan 15, 2026 - 22:19