issa
Abafite RAMA bagiye kwemererwa kwivuriza mu mavuriro y’ibanze

Oct 15, 2025 - 13:59
 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abivuriza ku bwishingizi bwa RAMA bagiye kujya bemererwa kwivuriza mu mavuriro y’ibanze ‘postes de santé’ ndetse ku kubitiro hazaherwa ku mavuriro 15 nk’uburyo bw’igerageza.

Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Ivan Butera, kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025, ubwo yaganiraga n’Abasenateri.

Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Ivan Butera , yavuze ko nubwo hagiye guherwa ku mavuriro 15, gusa gahunda ni uko igomba kugezwa mu mavuriro y’ibanze yose.

Yagize ati “Nubwo tugiye guhera kuri aya mavuriro 15 gusa, gahunda ni uko bigera mu gihugu hose.”

Mu Rwanda kugeza  ubu hari amavuriro y’ibanze 1294 mu gihugu aho abayasabamo serivisi bageze kuri miliyoni enye.

Minisitiri Butera, yavuze ko hari gahunda yo guteza imbere amavuriro y’ibanze kuko byagaragaye ko afite akamaro mu gutanga serivisi z’ubuvuzi ku baturage.

Yashimangiye ko byanagaragaye ko hari serivisi zatangwaga muri ayo mavuriro zirimo nk’ubuvuzi bw’amaso n’amenyo byagaragaye ko zikenewe cyane bityo ko hari gushyirwamo imbaraga ngo amavuriro y’ibanze abone abaganga b’izo ndwara.

Minisitiri Butera yanerekanye ko mu kubashyiraho, harebwa uburyo umuganga umwe ashobora gukorera ku mavuriro arenze rimwe ariko mu buryo bumworohereza bitewe n’aho ayo mavuriro aherereye.

Abasenateri bagaragaje ko mu ngendo bakoze mu gihugu ubwo basuraga amavuriro y’ibanze, basanze abaturage bifuzaga ko n’abakoresha RAMA bajya bahabwa serivisi z’ubuvuzi kuko hakoreshwaga mituweri gusa.

Senateri Uwera Pelagie yagaragaje ko kuba RAMA igiye gukoreshwa, bizafasha abikorera nubwo hagiye guherwa ku mavuriro make.

Guverinoma y’u Rwanda itagenya ko mu myaka itanu hazubakwa andi mavuriro y’ibanze 100 kandi azaba yubatswe mu buryo bugezweho. 