issa
Minisiteri ya Cameroon yatesheje agaciro ibyo Issa Tchiroma yatangaje by’uko yatsinze amatora ya Perezida

Oct 15, 2025 - 13:55
 0

Minisitiri w’Imiyoborere mu Gihugu cya Cameroon, Paul Atanga Nji, yamaganiye kure amakuru yatangajwe n’umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’icyo gihugu, Issa Tchiroma Bakary, avuga ko ari we watsinze amatora ya Perezida w’icyo gihugu.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025, mu itangazo ryashyizwe kuri konti ya X ya Minisiteri y’icyo gihugu, aho Paul yavuze ko uwo Issa Tchiroma yahisemo kwiyitirira insinzi akabitangariza isi yose agamije umugambi mubisha wo gusenya Leta y’icyo gihugu.

Yagize ati “Uyu mukandida w’uburyarya yagerageje gushyira mu bikorwa umugambi mubisha yateguranye n’imiryango idafatiye kuri Leta yo mu gihugu imbere no hanze yacyo mu guhimba ibinyoma by’insinzi, hagamijwe gusenya Leta no gushyira igihugu cyacu mu bibazo.”

Ibi abivuze mu gihe mu cyumweru gishize yari yavuze ko gutangaza ibyavuye mu matora byemezwa gusa na komisiyo y’amatora, ndetse icyo gihe anavuga ko gutangaza amanota y’abakandida batsinze bidakorwa n’abaturage ubwabo avuga ko iyo bikozwe nabo bifatwa nk’icyaha gikomeye cy’uburiganya.

Avuga ko ibyavuye mu matora byemezwa neza gusa iyo komisiyo y’amatora n’Urukiko rushinzwe ibyakorewe mu matora byemeje neza ko hari uwatsinze, ndetse ko iyo nteko y'amatora ko ari yo yonyine ifite ububasha bwo gutangaza umukandida watsinze cyangwa uwatsinzwe.

Ku rundi ruhande, mu makuru akomeje gutangazwa na bimwe mu bitangazamakuru byo muri icyo gihugu ni uko uwo Tchiroma Bakary hari ibiganiro yari yagiranye na bamwe mu bayobozi bakomisiyo y’amatora y’icyo gihugu kugira ngo imyanzuro y’ibyavuye mu matora ige hanze vuba bitasabye igenzura ry’urukiko rw’icyo gihugu rushinzwe kugenzura niba ibyabereye mu matora ari byo.

Nta gihe gishize Issa Tchiroma Bakary atangaje ko ari we watsinze amatora yabaye ku wa 12 Ukwakira, ndetse akanasaba Perezida Paul Biya umaze imyaka irenga 40 ayobora Cameroon kuva ku butegetsi bihuse.

Tchiroma, ubu uri mu myaka 70, yakoze muri Guverinoma ya Cameroon ari Minisitiri w’Itangazamakuru ndetse yanakoze muri Minisiteri y’Imirimo muri icyo gihugu. Yaje kuva mu mirimo ya Leta mu mwaka ushize kugira ngo yiyamamarize kuyobora icyo gihugu.

Kwiyamamaza kwe kwashyigikiwe cyane n’amashyaka menshi muri icyo gihugu atavuga rumwe na Leta n’imiryango ya sosiyete sivile yabifuza ko Paul Biya ava ku butegetsi.

Paul Biya, we yagiye ku butegetsi mu 1982, akaba Perezida wa kabiri wayoboye igihugu cya Cameroon kuva cyabona ubwigenge mu 1960.

Amategeko y’amatora ya Cameroon ateganya ko ibyavuye mu matora bitangazwa na komisiyo y’amatora n’Urukiko rushinzwe ibyakorewe mu matora mu gihe kitarenze iminsi 15 uhereye ku munsi w’itora.

Kugeza ubu ntihazwi neza igihe izo nzego zizatangariza bidasubirwaho uwatsinze, ariko Guverinoma y’icyo gihugu ikomeje gusaba abagituye kwirinda amakuru y’ibinyoma bamwe mu biyamamaje bakomeje gutangaza.

Oct 15, 2025 - 22:23