AU yasabye ibihugu bya Afurika gufatanya mu kugarura amahoro muri Sudan, DRC na Libya
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika AUC, Mahmoud Ali Youssouf, kuri uyu wa Gatandatu yakiriwe na Dr. Badr Abdelatty, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, baganira ku bibazo bya politiki n’umutekano muke bikomeje kugaragara ku mugabane wa Afurika, mbere yo gutangiza ku mugaragaro Inzu Ndangamurage ya Misiri i Cairo.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Ugushyingo 2025, aho abo bayobozi bombi bahuriraga muri icyo gihugu cya Misiri, ibiganiro byabo bikaba byibanze ahanini ku bibazo by’umutekano muke bikomeje kugaragara muri bimwe mu bihugu bigize umugabane wa Afurika ndetse no ku bibazo by’intambara yo muri Sudan ikomeje gufata indi ntera.
Nk'uko byatangarijwe ku rubuga rwa X rwa Afurika y’Unze Ubumwe ni uko ibiganiro byabo bayobozi byibanze cyane mu gukemura ibibazo by’inzira karengane zikomeje kwicirwa mu ntambara zikomeje kuba muri bimwe mu bihugu bigize uwo muryango wa Afurika y’Unze Ubumwe, aho impande zombi zagarutse ku kibazo cy’imibereho mibi n’ihungabana ry’abaturage batuye mu gihugu cya Sudan.
Aho impande zombi zasabye ko hashakwa igisubizo kirambye ndetse hakanafatwa ingamba za politiki muri Sudan kugira ngo umutekano n’ituze bisubire muri icyo gihugu ubu gihoramo imirwano ikomeye hagati y’ingabo za leta n’imitwe yitwaje intwaro hagamijwe kurengera abatuye icyo gihugu.
Abo bayobozi bombi kandi mu biganiro bagiranye bagarutse ku bibazo by’umutekano muke ukunze kugaragara mu gihugu cya Libya ndetse no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ku byerekeye umutekano w’ibyo bihugu impande zombi zahurije hamwe ko hakenewe ubufatanye bw’ibihugu byose bigize Afurika mu gukumira ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro no gushyira imbere inzira z’ibiganiro muri ibyo bihugu.
Minisitiri Abdelatty wa Misiri yashimye byimazeyo ubuvugizi n’ubukangurambaga Youssouf, Perezida wa Afurika y’Unze Ubumwe, agira mu gukemura ibibazo by’umutekano n’ibindi bifasha ibihugu bya Afurika kujya ku murongo umwe mu gukemura ibibazo.
Ni mu gihe kandi Youssouf, Perezida wa Afurika y’Unze Ubumwe, nawe yashimiye cyane icyo gihugu cya Misiri kubera uruhare gikomeje kugaragaza mu nzira ya dipolomasi mpuzamahanga itegura inama yo kurwanya imirwano no kurengera abatuye Gaza.
Ni ibiganiro byasozwe n’ubutumire Youssouf, Perezida wa Afurika y’Unze Ubumwe, yahaye igihugu cya Misiri mu kuzitabira inama ikomeye y’ivugurura ry’imiyoborere ya bayoboye Afurika iteganyijwe kuba mu bihe biri imbere, ikazabera mu Mujyi wa Luanda muri Angola.


Kinyarwanda
English
Swahili









