Gasabo: Akabari kafashwe n’inkongi
Akabari gaherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo kazwi nka ‘Chez Papa & Mama Guinness’ kafashwe n’inkongi yaturutse ku mirimo yo gusana akabyiniro.
Ahagana saa Kumi n’imwe zo ku wa 20 Mata 2026, nibwo aka kabari kafashwe n’inkongi, yibasiye igice gisanzwe kirimo akabyiniro.
Amakuru avuga ko muri aka kabyiniro hari harimo abantu babiri bari gusudira bimwe mu bikoresho byako ndetse bikekwa ko ari ho inkongi yaturutse nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwako.
Bivugwa ko bitewe n’uko muri aka kabyiniro karimo matela nyinshi zituma amajwi adasohoka hanze, umuriro wabaye mwinshi abaturage babanza kwirwanaho bifashishije kizimyamoto nto n’umucanga.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye IGIHE KO abantu bakwiriye kwirinda impanuka nk’izi kandi bagahamagara inzego z’umutekano hakiri kare.
Yagize ati “Abanyarwanda bakwiriye kwirinda igihe bakora ibikorwa nk’ibi byo gusudira kuko tubabwira kenshi ko biteza impanuka. Ikindi ni uko bakwiriye gutabaza hakiri kare kuko inkongi yafashe yabaye nyinshi kuko babanje kugira ngo barifasha kuzimya.”
Igisenge cy’iyi nyubako ni cyo cyangiritse cyane, gusa inkongi ntiyafashe ibindi bice by’akabari cyangwa ibikoni nubwo amacupa ya Gaz ari mu byasohowemo hakiri kare mu kwirinda ko biyitiza umurindi.

Kinyarwanda
English
Swahili









