issa
Gisagara: Aho babonaga ibiro 60 ubu barimo gusarura toni irenga

Feb 17, 2026 - 18:50
 0

Abahinzi bakorera mu gishanga cya Nyabuyogera giherereye mu murenge wa Save, akagari ka Shyanda mu karere ka Gisagara barishimira umusaruro uhagije w’ibigori barimo gusarura bawukesha imbuto y’indobanure nziza bahinze.

Bamwe mu bahinzi bakorera umwuga w’ubuhinzi bw’ibigori muri icyo gishanga cya Nyabuyogera babwiye UKWELITIMES ko barimo kubona umusaruro uhagije mu ngano no mu biro, ibyo bikaba birimo kubafasha kubaho neza mu miryango yabo ndetse no gukirigita ifaranga.

Ni bimwe mu byo bagarutseho kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Gashyantare 2026, ubwo bizihizaga umunsi w’abahinzi babifashijwemo na Western Seed Company, ishyirahamwe risanzwe ribafasha kubona imbuto z’indobanure ndetse n’inyongera musaruro bifashishwa mu kongera umusaruro w’ubuhinzi mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bwa kijyambere.

Uwase Marie Garitte, umuhinzi ukorera muri Koperative Abakoranamurava bakorera ubuhinzi muri uwo murenge wa Save, yabwiye UKWELITIMES ko umusaruro we wazamutse cyane ku buryo bugaragara nyuma yo gutangira gukoresha imbuto z’ibigori z’indobanure zirimo WH 507 ndetse na 301.

Yagize ati “Mbere narahingaga nkasarura ubusa, ugasanga mbinze imbuto nyinshi ariko simbone umusaruro mwiza. Nyuma nibwo twaje kubona imbuto nziza zo mu bwoko bwa WH 507 na 301 tubifashijwemo na Western Seed Company. Ariko izo mbuto mu by’ukuri zahinduye imibereho yacu ku buryo bugaragara. Mbere nahingaga imbuto za nyakagori ngasarura ibiro 60, ariko aho twatangiriye guhinga imbuto z’indobanure za WH 507 na 301 ubu ndimo gusarura toni irenga y’ibigori.”

Ibyo abihuza na mugenzi we witwa Zikamagororwa Theophile nawe uvuga ko mbere y’uko batangira gukoresha imbuto z’indobanure n’inyongera musaruro basaruraga ubusa, ariko ubu bakaba barimo gukirigita ifaranga.

Ati “Imibereho yacu yari mibi, twahingaga mu buryo buciriritse cyane mbere y’uko tubona ubufasha, inama, imbuto z’indobanure ndetse n’inyongera musaruro tubifashijwemo na Western Seed Company. Ariko ubu turimo kweza neza amafaranga arimo kuboneka, natwe turimo gushishikariza abahinzi bahinga imbuto z’ibigori hirya no hino mu gihugu gukoresha imbuto z’indobanure kubera ko zitanga umusaruro uhagije kandi ufite ibiro ku isoko.”

Perezida wa Koperative y’abahinzi y'Abakoranamurava, Muhozi Jean Marie Viane, avuga ko koperative ayoboye itewe ishema no kuba ubu iri mu zisarura umusaruro mwinshi mu gihugu, bikabafasha kwigarurira amasoko yo hirya no hino mu gihugu babikesha imbuto z’ibigori z’indobanure za WH 507 ndetse na 301.

Ati “Turi muri koperative z’ubuhinzi za mbere zisarura umusaruro mwinshi kandi uhagije mu gihugu. Ibyo bidufasha kubona amasoko mu mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Amajyepfo, Iburasirazuba ndetse n’Iburengerazuba, ariko ibyo byose tubikesha gukoresha imbuto nziza z’indobanure yaba iyo mu bwoko bwa WH 507 ndetse na 301 zerera mu mezi atatu gusa.”

Kwizera Dieudonne, umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Gisagara, avuga ko ako karere gafite intego yo kongera umusaruro binyuze mu gufasha abahinzi kubona imbuto z’indobanure, inyongera musaruro ndetse no kubahugura ku byerekeye ubuhinzi bwa kijyambere.

Yagize ati “Mbere wasangaga akarere kacu kabona umusaruro muke bitewe n’uburyo bwa kera abahinzi bakoreshaga, ariko icyo twishimira ubu ni uko abaturage bamenye ibyiza byo gukoresha ibijyanye n’inyongera musaruro mu buhinzi bwabo ndetse bakanumva neza akamaro ko guhinga imbuto z’indobanure zitanga umusaruro.

Intego rero ubu akarere kacu dufite ni iyo kongera umusaruro dukura mu buhinzi binyuze mu gufasha abaturage kubona imbuto z’indobanure, tukabigisha kuvomerera imyaka, guca imiringoti ndetse no gusasira imyaka buri gihe.”

Umuyobozi wa Western Seed Company ushinzwe ibikorwa byo mu murima n’ubuhinzi, Gad Tuyihimbaze, yabwiye UKWELITIMES ko uretse izo mbuto za WH 507 na 301 zikomeje gutanga umusaruro ku bahinzi, hari indi mbuto y’indobanure ya WH 101 yerera mu minsi 75 gusa kandi igatanga umusaruro uhagije.

Ati “Abaturage bamaze kumenyera imbuto ya WH 507 na 301 kuko zitanga umusaruro ndetse zikerera mu gihe gito cy’amezi atatu gusa, ariko nanone hari n’indi ya WH 101 yerera mu minsi 75 gusa. Ubu turimo gushishikariza abahinzi kuyihinga kuko nayo itanga umusaruro uhagije kandi mu gihe gito gishoboka.”

Gad yasabye abahinzi bahinga ibigori gukoresha imbuto z’indobanure, gutera imiti yica utukoko, kuvomerera ndetse no guhinga hakurikijwe amabwiriza abigenga.

Ati “Guhinga birategurwa, ntabwo umuhinzi yakagombye guhinga ibigori nk’uhinga amasaka cyangwa ibishyimbo. Oya rwose, icyo dusaba abahinzi kugira ngo umusaruro uhagije uboneke ni uguhitamo guhinga imbuto nziza z’indobanure, umurima wateguwe neza hubahirijwe intera, hagakoreshwa uburyo bwo kuvomerera ndetse no gukoresha inyongera musaruro buri gihe.”

Imbuto ya 507 na 301 kuba yatangira gukoreshwa imaze gutanga umusaruro urenga toni 1000, imbuto abahinzi bavuga ko bishimiye guhinga cyane bitewe n’uko itanga umusaruro uhagije kandi mu gihe gito.

Feb 17, 2026 - 20:42