Burera: Abantu 12 bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu bujura
Polisi ikorera mu Karere ka Burera yafashe abantu 12 bo mu Mirenge ya Kinoni na Gahunga bakekwaho ururahe mu bikorwa by’ubujura bwiganjemo ubw’amatungo aho amwe mu yibwaga yafashwe agasubizwa ba nyirayo.
Ibi byakozwe mu bihe bitandukanye muri ibi bihe by’iminsi mikuru aho bamwe mu baturage bagaragazaga ko bafite ikibazo cy’abajura babibira amatungo ndetse amwe muriyo yaragarujwe.
Uwitwa Munyarugerero Faustin utuye mu mudugudu wa Cyanya mu Kagali ka Nkumba yibwe inka ariko nyuma yagarujwe n’inzego z’umutekano ifatiwe mu Karere ka Musanze, mu murenge wa Gacaca, arayisubizwa.
Yagize ati “Narabyutse ngiye kureba inka yanjye sanga bayitwaye ariko ubuyobozi bwaje kuyingaruriza ndetse bambwira ko n’abo bayifatanwe babatwaye kuri Polisi.”
Undi witwa Ukwitegetse Esperence utuye mu mudugudu wa Kivugizi, akagali ka Ntaruka nawe ashima inzego z’umutekano zamugarurije inka yari yibwe ikaza gufatirwa mu murenge wa Cyuve.
Yagize ati “Nyuma yo kwibwa inka yanjye namenyesheje ubuyobozi, nabo bihutiye kuyishaka birangibonetse kandi narayisubije. Ndashimira ubuyobozi bwumvize ikibazo nari nagize zikamfasha kugikemura.”
Polisi y’u Rwanda isaba abantu kwirinda ibikorwa bihungabanya umutekano birimo n’ubujura kandi igasaba abatuye aho bigaragara kwihutira gutanga amakuru kugira ngo bikumirwe ndetse n’ababigiramo uruhare bafatwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi yijije abaturage ko Polisi iri maso kandi itazihanganira buri wese wishora mu bikorwa bihungabanya umutekano birimo n’ubujura. Ashimangira ko ubufatanye n’inzego zitandukanye ndetse n’abaturage ari ingenzi mu gukumira no kurwanya ibikorwa bibi ndetse ubwo bufatanye bukaba burimo gutanga umusaruro.
Yagize ati " K’ubufatanye n’abaturage twafashe abakekwaho ubujura bw’amatungo ndetse hari n’ayagarujwe ashyikirizwa banyirayo. Ubu bafashwe barimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe kugira ngo harebwe uruhare rwabo muri ibyo bikorwa bibi, ubundi babibazwe.”
Ni kenshi Polisi y’u Rwanda iburira abishora mu byaha kubireka mbere y’uko bafatwa ndetse igaha n’amahirwe y’abagaragaza ubushake bwo kuzibukira ingeso mbi kugira ngo bahindukemo abaturage beza bafite icyo bamariye igihugu.


Kinyarwanda
English
Swahili









