Huye: Ubuyobozi bw’Akarere bwiyemeje kugeza amazi meza n’umuriro ku baturage
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwiyemeje kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa by’imihigo y’Akarere mu mwaka wa 2025 na 2026.
Ni mu byagarutsweho mu nama njyanama y’Akarere yabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Ukuboza 2025, ubwo ubuyobozi bugize Akarere ka Huye, inzego z’umutekano ndetse n'abafatanyabikorwa b’akarere baganiraga ku mihigo yagezweho uyu mwaka ndetse n’ingamba z’indi mihigo igomba kugerwaho mu mwaka wa 2026.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kamana André yavuze ko muri ako Karere hari byinshi byiza byamaze kugerwaho birimo ikwirakwizwa ry’umuriro mu baturage, isanurwa ry’imihanda imwe n’imwe yari yaragiye yangirika ndetse no kugeza amazi meza ku baturage batuye mu bice bimwe na bimwe atarimo, uretse ko ngo hakiri byinshi byo kongera birimo kugeza ibyo bikorwa remezo ku batarabigezwaho n’ibindi.
Urebye ibyo byavuzwe ko byagezweho, umuyobozi w’Akarere ka Huye ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ange Sebutege yavuze ko mu ntego ako Karere ka Huye gafite mu mwaka wa 2026 ari uko byibuze 99% by’abaturage batuye ako Karere bazaba bafite amazi meza ndetse n’umuriro w’amashanyarazi ku batuye mu bice ataragezwamo ndetse no kwimurwa kw’abagituye mu manegeka.
Yagize ati “Ibyo twagezeho muri uyu mwaka turimo gusoza nka Karere ni byo kwishimira, ariko intego yacu ni uko ibyo bikorwa remezo byibuze bigera nko kuri 99% mu mwaka wa 2026 tugiye kwinjiramo ndetse n’abaturage bagituye mu manegeka bakimurwa bagatuzwa mu midugudu yemewe. Ikindi ni uko uyu mwaka tugiyemo tugomba gukomeza kwimakaza umuco w’isuku ahantu hose naho dutuye.”
Dr. Anne Marie Kagwesage, Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Huye, umushakashatsi akaba n’umuyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko ako Karere gafite intego yo gushora imari mu buhinzi bwa kijyambere mu gihembwe cy’ihinga cya 2026 A na 2026 B mu rwego rwo kongera umusaruro ako Karere kinjiza mu bijyanye n’ubuhinzi.
Yavuze kandi ko mu mishinga ako Karere gafite ya 2026 harimo uko abaturage bazafashwa kwibumbira mu matsinda bityo bagakorera hamwe bikabafasha kwiteza imbere, ndetse buri wese akagira n’ubushobozi bwo kuba yakwitangira ubwisungane mu kwivuza.


Kinyarwanda
English
Swahili









