AFC/M23 yihagarayeho mu mirwano ikaze yabereye i Rubaya
Umutwe wa AFC/M23 ku wa 30 Ukuboza 2025, wasubije inyuma igitero cy’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zifatanyije n’abarwanyi b’imitwe ya FDLR na Wazalendo, bari bagabye igitero mu gace ka Rubaya gakungahaye ku mabuye y’agaciro.
Amakuru avuga ko kuri uyu wa Kabiri impande zombi zaramutse zirwana bikomeye mu gace ka Gatugunda, munsi ya Bukumbiriri, ku muhanda uhuza uduce twa Kibabi, Kinigi na Gatongi. Indi mirwano kandi yagaragaye hagati y’uduce twa Gatovu na Muhayirwa.
Amakuru kandi avuga ko muri iyo mirwano harimo n’ingabo z’u Burundi, nubwo nta ruhande rurabishyira ku mugaragaro ku mugaragaro.
Umutwe wa M23 washoboye gusubiza inyuma ingabo za Leta ya RDC n’abo bari bafatanyije, ubirukana ku ntera igera ku bilometero 30 uvuye mu duce imirwano yaberagamo.
Kugeza ubu, umutekano uracyari muke muri utu duce, mu gihe abaturage bakomeje guhunga imirwano n’ubwoba bwo kongera kwaduka kw’imirwano ikaze.


Kinyarwanda
English
Swahili









