Umujyi wa Kigali watangaje ahazarasirwa umwaka wa 2025
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwateguye ahantu hatandukanye hazarasirwa ibishashi (fireworks) mu rwego rwo kwizihiza isoza ry’umwaka wa 2025 no kwinjira mu mwaka mushya wa 2026.
Mu itangazo ryashyizwe hanze ku mugoroba wo ku wa 30 Ukuboza 2025, Umujyi wa Kigali wagaragaje ko ahantu rusange hazarasirwa fireworks harimo mu Mujyi wa Kigali rwagati, kuri Kigali Pelé Stadium, kuri Canal Olympia ndetse no kuri Kigali Heights.
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko hari n’ahandi hazarasirwa fireworks ariko bigakorwa n’abantu ku giti cyabo, harimo kuri Hôtel des Mille Collines, Atelier du Vin, Serena Hotels na KCC Parkings.
Fireworks ziteganyijwe gutangira Saa Sita z’ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2025, mu ijoro ryo kwakira itariki ya 1 Mutarama 2026. Zizaba zimara iminota iri hagati ya 10 na 19, mu rwego rwo gutuma abaturage bishimira umunsi mukuru mu mutekano usesuye.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwibukije abaturage n’abazitabira ibi bikorwa ko bagomba kunywa ibisembuye mu rugero, ndetse no kwirinda guha abana batagejeje ku myaka 18 ibinyobwa bisembuye, kugira ngo isoza ry’umwaka n’itangira ry’umushya birangire mu mutekano n’ituze.


Kinyarwanda
English
Swahili









