Biryogo: Hateguwe Festival yo gusangira ilaidi ku buntu
Mu Kagari ka Biryogo mu gace kahinduwe car free zone mu Murenge wa Nyarugenge,Akarere ka Nyarugenge, hateguwe Festival yo gusangira ibiryo ku munsi wa Eid el Fitri.
Iki gikorwa giteganyijwe ku Gatanu tariki ya 20 Werurwe 2026, cyateguwe na Radio TV Biryogo.
Umuyobozi wa Radio TV Biryogo, Sibomana Omar Mouktar, umuyobozi wa Line Up Production ,ifite Group za B- Media , B Unit, B creative, yabwiye UKWELITIMES ko iki gikorwa bagiteguye mu rwego kugira ngo basabane n'abantu batandukanye.
Ati " Ni mu rwego rwo gusabana ni karibu kabisa hazaba hari ibiryo bitandukanye kandi ku buntu."
Yongeyeho ko muri uku Kwezi gutagatifu kwa Ramadhan bahaye ifutari Abaturage barenga 150.
Hashize imyaka ine B media ishizeho Biryogo Radio TV none hakaba hagiye gutangizwa ikindi gikorwa gihagarariwe na B Unit cya Rwanda food festival 1st edition kikazajya Kiba Gatatu mu mwaka, harimo umunsi wa kuri eid El fitri, eid Adhuha ndetse no ku munsi w'umuganura.
Sibomana Omar Mouktar yagize ati "Tuzajya turanga tukanagaragaza amafunguro atandukanye azaba yatunganyijwe n'ingeri nyinshi z'abanyarwanda yaba ababarizwa muri za hotel na restaurent z'abikorera ku giti cyabo."
Biteganyijwe ko ejo ku wa Gatanu abantu batandukanye bazahabwa amafunguro y'ubuntu nyuma y'aho bazaba bavuye gusali Ilaidi ndetse biteganyijwe ko azaba hari abafatanyabikorwa bafite ibikorwa bya ma restaurant nka Sheba Coffe, Al Manu, Macoco na Visit Rwanda ndetse na Issa Coffe ndetse nabandi.
Ibrahim Nsengiyumva umuyobozi wa Radiyo yo mu Biryogo mu Karere ka Nyarugenge, ahitwa mu Marangi ari mu bateguye iki gikorwa


Kinyarwanda
English
Swahili









