issa
Ghana: Kaminuza yatashye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Apr 13, 2026 - 07:33
 0

Kaminuza ya Ashesi yo muri Ghana yatashye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’urw’abasirikare bo muri icyo gihugu bari bayobowe na Gen. (Rtd) Henry Kwami Anyidoho bafashije mu kurokora Abatutsi i Kigali ubwo izindi ngabo bari kumwe za Loni zo zari zabatereranye.

Uru rwibutso rwatashywe ku wa 11 Mata 2026 ubwo hibukwaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyabereye mu ishami ry’iyo Kaminuza riherereye mu gace ka Berekuso mu Murwa Mukuru wa Ghana, Accra ari na ho urwo rwibutso ruri.

Muri uyu muhango abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda bashimye iyo ntambwe by’umwihariko ubuyobozi bw’iyo Kaminuza bwagize icyo gitekerezo.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Mbabazi Rosemary, abinyujije kuri X yagize ati “Mbikuye ku mutima nashimye cyane Perezida wa Kaminuza ya Ashesi, Dr. Patrick Awuah mu ku kuba yashyizeho Urwibutso rwo guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no guha icyubahiro abasirikare bo muri Ghana bari bayobowe na Gen. (Rtd) Henry Kwami Anyidoho.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Nduhungirehe Olivier na we yunze mu rya Ambasaderi Mbabazi ndetse yongeraho ko Guverinoma y’u Rwanda ihaye agaciro cyane icyo gikorwa.

Ati “Duhaye agaciro cyane iki kimenyetso cyo kwifatanya na twe ndetse n’uru rwibutso. Ruzakoreshwa n’Abanye-Ghana bakiri urubyiruko hamwe n’Abanyarwanda batuye muri Ghana mu kwibuka biyubaka ariko banakura isomo kuri aya mateka ashaririye.”

Itariki ya 11 Mata uru rwibutso rwatashyweho mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ifatwa nk’imwe mu yagaragaje ubugwari bwa Loni mu gutabara abicwaga.

Ni nyuma y’uko Loni yari izi neza ibiri kubera mu Rwanda yasabwe izindi ngabo zunganira izari mu butumwa bwitwaga MINUAR ahubwo ifata umwanzuro ugayitse wo kugabanya n’izari zihari aho kuri iyo tariki zasize Abatutsi mu maboko y’Interahamwe, bicirwaga ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro zirataha.

Ingabo zo muri Ghana zari ziyobowe na Maj Gen (Rtd) Henry Kwami Anyidoho zafashe icyemezo cyo kuguma mu Rwanda mu gihe iz’ibindi bihugu zari muri ubu butumwa bw’amahoro zo zari zatashye.

Icyo gihe Gen. (Rtd) Henry Kwami Anyidoho yari Umuyobozi w’Ingabo za Ghana zari muri MINUAR ndetse akaba yari anungirije wa Gen Romeo Dallaire wari uyoboye ingabo zose zari muri ubu butumwa bwa Loni.

Gen. (Rtd) Anyidoho wanabiherewe impeta y’ishimwe y’Indengabaganizi na Perezida Paul Kagame mu 2022, we na bagenzi be bo muri Ghana yari ayoboye, mu mezi atatu Jenoside yamaze, babashije kurokora abagera ku bihumbi 30.