issa
AFC/M23 na RDC barahurira mu biganiro byimuriwe mu Busuwisi

Apr 13, 2026 - 07:26
 0

Kuri uyu wa mbere tariki 13 Mata 2026, igihugu cy’Ubusuwisi kirakira icyiciro gishya cy’ibiganiro bikomeye hagati ya Guverinoma ya Kinshasa n’umutwe wa AFC/M23, mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi biganiro biteganyijwe kwitabirwa n’abahagarariye umuryango mpuzamahanga batandukanye barimo MONUSCO, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’ICGLR.

Amakuru aturuka mu nzego ziri hafi y’ibi biganiro agaragaza ko hitezwe gushyirwaho igitutu gikomeye ku mutwe wa AFC/M23, kugira ngo wemere kongera gufungura ikibuga cy’indege cya Goma, kimaze igihe kidakora neza bitewe n’umutekano muke.

Gufungura iki kibuga cy’indege bifatwa nk’intambwe ikomeye yafasha mu gutuma ibikorwa by’ubutabazi n’ubucuruzi bisubira ku murongo, ndetse no koroshya ingendo z’abaturage n’imiryango mpuzamahanga ikorera muri aka karere, ariko nanone abakurikiranira hafi ibibera muri RDC bakavuga ko byaba ari akaga ku ruhande rwa AFC/M23 mu gihe FARDC yanze kubahiriza agahenge byaba ari uburyo bwiza bwo kubona uko barasa Goma mu buryo bworoshye bakoresheje inzira y'ikirere.

Ibi biganiro bibaye mu gihe ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC gikomeje gukaza umurego, aho impande zitandukanye zisabwa gushyira imbere ibiganiro bya dipolomasi nk’inzira yo kugera ku mahoro arambye.