
FARDC yasubiye muri Walikale ; M23 isubira inyuma
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ‘FARDC’, kugeza ubu nizo zirimo kubarizwa mu isantire ya Walikale mu gihe Abarwanyi ba M23 basubiye mu birindiro bahozemo mbere.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Mata ahagana mu masaha y’ijoro, ni bwo ingabo za M23 zabaga muri Walikale-Centre zahavuye zihasigira ingabo za Leta ya Congo.
Actualite cd, itangaza ko no mu nkengero za Walikale-Centre harimo n’ikibuga gito cy’indege cya Kigoma, hatakibarizwa mu maboko ya M23 .
Mu mpera za Werurwe ni bwo M23 yari yigaruriye uriya mujyi, nyuma yo kuwirukanamo ihuriro ry’Ingabo za Leta y’i Kinshasa.Gusa nyuma yaho yaje gutangaza ko uyu mujyi yawuvuyemo ariko biza kurangira ihagumye ku mpamvu z’uko ngo FARDC yakomeje kubagabaho ibitero bya Drone.
Ku munsi w’ejo hashize (kuwa gatatu), ibitanagazamakuru bitandukanye, byatangaje ko nta gihindutse ubutegetsi bwa Kinshasa buzagirana ibiganiro na AFC/M23 i Doha muri Qatar mu rwego rwo guhosha no guhagarika amakimbirane n’intambara.