Impano ya Perezida Museveni yafashwe nka ruswa
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yageneye impano ya miliyoni 100 z'Amashilingi ya Uganda buri wese mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y'iki gihugu.
Amakuru avuga ko aya mafaranga yahawe abo mu ishyaka rya Museveni, NRM, abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwe ndetse n'abatagira amashyaka babarizwamo.
Aya mafaranga akaba yatanzwe, Perezida Museveni agira ngo ashimire abagize Inteko Ishinga Amategeko ku buryo bamaze iminsi bitwara ndetse banafashe Leta muri imwe mu mishinga mishya ishaka gukora.
Nubwo abatanze amakuru baganira na Daily Monitor bavuze ko aya mafaranga yatanzwe bamwe mu bayobozi nk'Umuvugizi Wungirije w’Ibiro bya Perezida, Hajji Faruk Kirunda ntiyemeje aya makuru cyangwa ngo ayahakane.
Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Itumanaho mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Grace Gidudu na we yagaragaje ko ibyo gutangwa kw'aya mafaranga ari bishya mu matwi ye.
Bamwe mu batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Museveni, bakomeje kuvuga ko iyi ari ruswa yatanze kugira abagize Inteko Ishinga Amategeko, bamufashe mu mishinga imwe ashaka gushyiraho.
Muri aba batavuga rumwe n'ubutegetsi, bakomeje no gushishikariza abo mu mashyaka yabo kudafata aya mafaranga.
Amakuru avuga ko buri wese mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yahawe miliyoni 100 z'Amashilingi ya Uganda


Kinyarwanda
English
Swahili









