
Trump yibajije kuri Putin nyuma yo guhurira na Zelenskyy ku kiriyo cya Papa Francis
Donald Trump aribaza nimba koko Vladimir Putin afite ishyaka ryo kurangiza intambara muri Ukraine nyuma y'uko Zelenskyy akomeje gushinja u Burusiya kurasa amabombe ku baturage no mu duce twa gisirikare.
Trump yabikomojeho nyuma y’amasaha macye agiranye ikiganiro na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky ubwo bahuriraga mu muhango wo gushyingura Papa Fransisko i Vatikani kuri uyu wa gatandatu.
Mu butumwa Trump yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko atewe ubwoba n’ibyo Putin akomeje gukora. Abishingira ku bitero U Burusiya buherutse kugaba muri Ukraine mu Cyumweru gishize, bityo akaba yibaza niba hari gahunda yo guhagarika intambara ihara.
Donald trump , avuga ko Putin nta mpamvu nimwe afite kandi yo gukomeza kurasa ku birindiro bya gisirikare byo muri Ukraine.
Donald Trump , wari usanzwe adacana uwaka na Zelensky, batunguye benshi mu minota igera kuri 15 bamaze baganira.Maison Blanche/White House (Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Reta Zunze Ubumwe za Amerika), yavuze ko uno mubonano w'iminota 15 na Zelensky wari ingirakamaro.