
Tanganyika: Abasirikare batanu ba FARDC bishwe
Abasirikare batanu bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC), bishwe mu gitondo cyo ku wa gatandatu tariki ya 26 Mata 2025 , bikozwe n’abantu bitwaje imbunda batamenyekanye.
Ni ubwicanyi bicyekwa ko bwakozwe n’abajura bari bitwaje intwaro mu duce twa Kalemie na Kabimba, muri Kipori mu ntara ya Tanganyika. Aba bajura bakaba baribye imodoka yari itwaye abakozi bakoreraga muri ibyo bice.
Nk’uko umuryango utegamiye kuri leta wo mu gace ka 'Kabimba' watangaje aya makuru, wavuze ko aba bitwaje intwaro barashe abasirikare batanu banashimuta Umushinwa wari muri iyo modoka ajyanwa ahantu hatazwi, bakaba basabye inshungu kugirango arekurwe.
Media congo.net, itangaza ko kandi umushoferi w’iyo modoka, yakomerekejwe cyane n’amasasu muri icyo gitero, ariko ku bw’amahirwe ntiyabura ubuzima ahita ajyanwa mu kigo nderabuzima kugira ngo avurwe.
Deogratias Ilunga, umuhuzabikorwa wa sosiyete sivile ya Kabimba, yamaganye byimazeyo iki gitero, avuga ko nta musirikare cyangwa umwenegihugu wa Congo ukwiye kwamburwa ubuzima.