Perezida Kagame yaganiriye n'abajyanama be
Ku wa 14 Ukwakira 2025 Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yakiriye abagize akanama ngishwanama 'PAC' barimo ab'imbere mu gihugu no hanze.
Ni umuhuro wabereye kuri Kigali Golf Resort aho baganiriye ku iterambere ry'u Rwanda n'uko umutekano wifashe mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Ku rukuta rwa X rw'ibiro by'umukuru w'igihugu batangaje ko baganiriye ku guhanga udushya mu kwihutisha imibereho y'Abanyarwanda.


Kinyarwanda
English
Swahili









