
CAR: Kayumba Olivier yashyikirije Perezida Touadéra impapuro zimwemerera kuba ambasaderi
Ku wa mbere, tariki ya 17 Werurwe 2025, Olivier Kayumba, yashyikirije Perezida wa Repubulika ya Centrafrique (CAR) Faustin-Archange Touadéra , impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda nk'Ambasaderi muri iki gihugu.
Kayumba Olivier yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Centrafrique mu Ukuboza 2024, yari asanzwe ari Umuyobozi muri Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu.
Mbere y’uko yerekeza muri Centrafrique, yabanje gukora nk’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi.
U Rwanda na Repubulika ya Centrafrique byakomeje umubano w’ububanyi n’amahanga, ndetse kugeza ubu u Rwanda rufite uruhare runini mu kurinda umutekano w'iki gihugu binyuze mu masezerano y’'Umuryango w'Abibumbye ndetse no mu masezerano y'Ibihugu byombi.