issa
Amerika irashaka ko amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na Congo agerwaho bidatinze

Jun 13, 2025 - 18:29
 0

Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yagaragaje ko ishishikajwe no kubona u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bisinya ku masezerano y’amahoro vuba bidatinze, ndetse bitakarenze ukwezi kwa Nyakanga 2025.

Ibi byatangajwe na Ambasaderi Troy Fitrell, ushinzwe umubano wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika na Afurika, ubwo yari mu nama yiga ku gukoresha umutungo kamere wa Congo Kinshasa.

Ambasaderi Fitrell yavuze ko mu cyumweru gitaha, hateganyijwe ibiganiro bizahuza impande zirebwa n’iki kibazo, mu rwego rwo gutegura inzira iganisha ku masezerano y’amahoro. Troy kandi yavuze ko Qatar nk'undi muhuza hagati y'u Rwanda na Congo nayo izagira uruhare muri ibi biganiro.

Yagarutse ku mahame yemeranyijweho n’u Rwanda na DRC ndetse na Amerika muri Mata 2025, avuga ko ari yo nkingi y’ingenzi izashingirwaho kugira ngo impande zombi zibashe kugera kuri aya masezerano y'amahoro.

Nyuma yo gusinya kuri aya mahame yari yumvikanweho, Perezida Donald Trump wa USA yagaragaje ko hari icyizere abona ko u Rwanda na DRC bizagera ku masezerano y’amahoro, kandi ko ibyo bizafasha Akarere kose muri rusange.

Ambasaderi Troy Fitrell yanatangaje ko ari u Rwanda na DRC ubwabyo byasabye Amerika kugira uruhare mu gushakira umuti ikibazo cy’amakimbirane bifitanye, byizeye ko yafasha mu gutuma amasezerano y'amahoro agerwaho.       

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Amerika irashaka ko amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na Congo agerwaho bidatinze

Jun 13, 2025 - 18:29
Jun 13, 2025 - 20:31