Centrafrique: Guverineri yashimye imiyoborere y’u Rwanda ireba kure
Kuri uyu wa Kane taliki 10 Mata 2025, Ingabo z’u Rwanda ziba mu duce twa Mbaiki na Bagandou , muri Centrafrique, zibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni igikorwa kitabiriwe na Guverineri w’Intara ya Lobaye, Lydie Georgette Gahoro , muri Repubulika ya Centrafrique washimye aho u Rwanda rugeze rwiyubaka rubikesha imiyoborere myiza.
Guverineri Lydie Georgette Gahoro, yashimye ubudasa bw’u Rwanda naho rugeze rwubaka ubukungu, byose byaturutse ku buyobozi bureba kure.
Yashimye ko kandi u Rwanda aho rugeze nyuma y'uko bitari birworoheye kwikura mu mateka ashaririye rwanyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, ariko hamwe n’ubuyobozi bwiza ubu rukaba rwariyubatse.
Ikindi yagarutseho, ni intambwe yatewe idasanzwe mu bumwe n’ubwiyunge, byarufashije kongera kwiyubaka ruhereye ku busa, none ubu akaba ari Igihugu cy’intangarugero.
Yavuze ko kandi u Rwanda ubu ari Igihugu gifite ubukungu buhagaze neza ndetse kikaba intangarugero muri byinshi. Ibi byose bikaba biva ku miyoborere ishyira imbere uruhare rwa buri muturage, ikanamushyira ku isonga.


Kinyarwanda
English
Swahili









