
#Kwibuka31:Ibyaranze itariki ya 11 Mata 1994
Abatutsi barenga ibihumbi 30 biciwe Nyanza ya Kicuciro. Ibyaranze itariki ya 11 Mata mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Umutwe w'ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zikomoka mu gihugu cy'u Bubiligi zasize Abatutsi barenga ibihumbi 2000 bari bahungiye mu ishuri rya ETO Kicukiro kandi nta bundi butabazi bari bafite.
Abatutsi bari bahungiye muri Seminari nto ya Ndera barishwe.
Abatutsi bari bahungiye muri Paruwasi ya EER Gahini barishwe. Ubu ni mu Karere ka Kayonza.Igitero cy'Interahamwe cyari kiyobowe na Burugumesitiri wa Komini Murambi Jean Baptiste Gatete bagabye igitero kuri Kiliziya ya Kiziguro ahari hahungiye Abatutsi bagera ku bihumbi 5500 bose baricwa.
Kuri ubu, Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro rushyinguyemo Abatutsi ibihumbi cumi na bine magana inani mirongo itatu na batanu (14.835).
Guverinoma yiswe iy'abatabazi yimuriye icyicaro cyayo i Gitarama muri RIAM, mu gihe ingabo zari iza FPR Inkotanyi zari zafashe uduce tw'ingenzi harimo n'umusozi wa Rebero i Kigali.
Hagati ya tariki 11-16 Mata 1994, Abatutsi barenga ibihumbi 3500 biciwe muri Rukumbi ndetse no mu nkengero zaho.
Abatutsi bagera ku 3000 bari bamaze gutereranwa n'ingabo z'Umuryango w'Abibumbye, bajyanwe kwicirwa Nyanza ya Kicukiro ku mabwiriza ya Coloneli Leonidas Rutayisire.
Ingabo za FPR zabashije kurokora abagera kuri 97 kuri uwo munsi. Kuri ubu Urwibutso rwa Nyanza ya Kicuciro ruruhukiyemo imibiri irenga 96,000.
Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Muganza mu Karere ka Nyaruguru barishwe.
Kuva tariki ya 11-15 Mata 1994, Abatutsi biciwe ahitwaga Segiteri ZOKO mu Karere ka Gicumbi.