issa
Trump yiteguye gufatira Uburusiya ibihano bikaze

Sep 14, 2025 - 13:52
 0

Perezida w’Amerika, Donald Trump, yongeye kugaragaza ijwi riremereye mu mikoranire ya OTAN n’Uburusiya, avuga ko yiteguye gufatira Uburusiya ibihano bikomeye ariko igihe gusa ibihugu bigize OTAN byaba byiyemeje kureka kugura ibitoro n’ingufu byabwo.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yagize ati: “Niteguye gufatira Uburusiya ibihano bikomeye igihe ibihugu byo muri OTAN bizaba byemeye, ndetse byatangiye kubishyira mu bikorwa.” Yashimangiye ko kugura ibitoro by’Uburusiya ari “ikibabaje cyane” kandi kibangamira uburenganzira bwa OTAN mu biganiro n’ubushobozi bwayo bwo guhangana na Moscow.

Guhagarika ibitoro nk’intwaro ya politiki

Trump yavuze ko ari ngombwa ko OTAN ishyiraho uburyo bwo guca intege Uburusiya, harimo gusaba imisoro iri hagati ya 50% na 100% ku bicuruzwa biturutse mu Bushinwa. Aha yagize ati: “Ibyo byaca intege igenzura rikomeye u Bushinwa bufite ku Burusiya.”

Yongeyeho ati: “Niteguye gutangira igihe muzaba mwiteguye namwe. Gusa mumbwire ni ryari?” Aha yagaragaje ko ari inshingano za OTAN kwihutira gufata icyemezo, hanyuma Amerika ikabashyigikira mu rugamba rwo gucinyiza Uburusiya.

Ibyo avuga ku ngufu z’Uburusiya

Trump yanavuze ko kugura ingufu zituruka mu Burusiya bikwiye guhagarikwa burundu, kuko bibangamira uburyo OTAN ikoresha mu guhana Moscow. Avuga ko ihagarikwa ry’ibitoro n’ingufu, hamwe n’imisoro ihanitse ku Bushinwa, byafasha cyane mu kurangiza intambara, kandi ko ibyo byakurwaho nyuma y’uko amahoro agarutse.

Uburayi bumaze kugabanya ingufu z’Uburusiya

Nyuma y’igitero Uburusiya bwagabye kuri Ukraine muri Gashyantare 2022, Ubumwe bw’Uburayi (EU) bwagabanyije cyane ibyo bwajyaga bukura mu Burusiya. Muri uwo mwaka, hafi 45% bya gaze (gas) EU yakoresheje byaturukaga mu Burusiya. Ariko ubu biteganyijwe ko icyo kigero kizagera hafi kuri 13% uyu mwaka. Nubwo bimeze bityo, Trump asanga uwo mubare ukiri hejuru kandi udahagije.

Umwuka mubi wongeye kuzamuka

Ibi bivuzwe na Trump bije mu gihe umwuka mubi wongeye gufata indi ntera hagati y’Uburusiya na OTAN. Ku wa gatatu w’iki cyumweru, indege nto zitajyamo umupilote (drones) zirenga 10 z’Uburusiya zarenze mu kirere cya Pologne. Leta ya Pologne yavuze ko byakozwe ku bushake, mu gihe Uburusiya bwo bwabipfobeje buvuga ko nta mugambi bufite wo kugaba ibitero muri Pologne.

Amagambo ya Trump yerekana ko ashaka kugaragaza Amerika nk’umuyobozi w’imbere mu kurwanya Uburusiya, ariko akanashyira igitutu ku bihugu byo muri OTAN ngo bigabanye cyangwa bihagarike burundu kugura ibitoro n’ingufu z’Uburusiya. Ubu ni ubutumwa bugaragariza icyerekezo cya politiki y’Amerika cyashobora gutuma umubano hagati ya OTAN n’Uburusiya urushaho kuba mubi.