issa
Igisirikare cya Nigeria cyataye muri yombi Gentle de Yahoo n’umutwe we w’inyeshyamba wa ESN

Sep 17, 2025 - 16:35
 0

Ingabo z’igisirikare cya Nigeria zatangaje ko zataye muri yombi Gentle de Yahoo umwe mu bayobozi bakomeye b’umutwe w’Inyeshyamba wa 'IPOB' n’igisirikare cyawo gifite izina rya 'ESN' bari barazengereje abaturage bo mu turere twa Imo na Anambra.

Uyu mugabo yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano ku wa kabiri afatiwe mu rugo ruherereye mu gace ka Aku-Ihube, gaherereye mu Ntara ya Imo ubwo yari kumwe n'igisirikare cye kigera kuri 34 nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Nigeria.

Nk’uko byatangajwe n’igisirikare cya Nigeria, ni uko ubwo bafataga uwo mutwe witwaje intwaro bawambuwe bimwe mu bikoresho byinshi birimo intwaro za gakondo n’izindi ntwaro zirimo, Pisitori imwe yo mu bwoko bwa K7, Amasasu 120 yo mu bwoko bwa 7.62mm, Amasasu 25 yo mu bwoko bwa 7.68mm ndetse n'ikarito imwe y’amasasu.

Harimo Kandi Telefoni ngendanwa esheshatu, Imyenda ya gisirikare n’iya polisi y’imihimbano, ibirango bya makarita atahise amenyerwa ubwoko ndetse n’amafaranga menshi y’u Budage.

Ingabo z’igisirikare cya Nigeria zavuze ko aho zafatiye uwo mutwe w’inyeshyamba ko hari igaraje uwo mutwe wifashishaga mu gusenya imodoka zabaga zibwe kugira ngo uzigurishe ku isoko nk’aho ari nshya zakozwe, ndetse ko icyo gisirikare cyahasanze moto 10 nazo zarimo zisanurwa n’uwo mutwe.

Amakuru ahari kugeza ubu ni ay’uko iperereza ryakozwe n’igisirikare cya Nigeria ahamya ko uwo mugabo wiyitaga Gentle de Yahoo ari we wari inyuma y’amatsinda yose atandukanye agize uwo mutwe w’inyeshyamba wagabaga ibitero bikaze mu baturage no mu bice bya Anambra na Imo muri Nigeria.

Biravugwa kandi ko uwo mutwe ari wo wari inyuma y’urugomo rwahaye isura mbi akarere ka Afurika y’Uburasirazuba kubera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bukunze kuhagaragara birimo, ubwicanyi no gushimuta abaturage.

Mu myaka ishize nibwo abaturage batuye mu burasirazuba bwa Nigeria batabazaga leta ya Nigeria bavuga ko babayeho nabi bitewe n’ibitero by’amasasu ndetse n’ubugizi bwa nabi bwakorwaga, ariko ngo ibyo byose uwari ubiri inyuma uzwi ku izina rya Gentle de Yahoo n’imitwe ayobora kuri ubu bakaba batawe muri yombi.

Kugeza ubu mu gace ka Imo na Anambra uwo mutwe wari warazengereje hari ituze ndetse biri mu byashimishije cyane bamwe mu baturage n’inzego z’umutekano, aho bavuga ko ari intambwe ikomeye mu kugarura ituze n’umutekano muri ibyo bice.

Sep 17, 2025 - 16:45