issa
Pogačar uheruka gutwara Tour de France arifuza kongeraho na Shampiyona y’isi

Sep 17, 2025 - 14:12
 0

Umukinnyi w’amagare ukomoka mu gihugu cya Slovenia, Tadej Pogačar, yatangaje ko yifuza kweguka n’iri siganwa ry’isi ry’amagare rizabera mu Rwanda nyuma yo kwegukana Tour de France 2025.

Ibi Pogačar yabitangaje ku wa Kabiri tariki 16 Nzeri 2025, mu mashusho yashyize ahagaragara yereka abakunzi be ko akomeje imyitozo kandi n’imbaraga nyinshi. 

Yagize ati “Nishimiye cyane gusiganwa nambaye umwambaro w’umukororombya. Igihe kirageze ngo nkomeze kuwambara ubwo nzaba ndi mu Rwanda mu cyumweru gitaha.”

Tadej Pogačar kugeza ubu niwe mukinnyi wa mbere ku Isi mu mukino wo gusiganwa ku magare, akaba ari mu bakinnyi icyenda bagize ikipe y’Igihugu y’Abagabo ya Slovenia izitabira Shampiyona y’Isi izabera i Kigali mu minsi micye iri imbere.

Tadej Pogačar niwe uheruka kwegukana isiganywa rya shampiyona y’isi riheruka ryabaye muri 2024. Iri siganwa ryabereye mu gihugu cy’ubusuwisi. Tadej ufite icyizere cyo kwitwara neza muri iri siganwa, ari mu bakinnyi 9 Slovenia izakoresha. 

Uyu musore w'imyaka 26, arimo gukinira AUE Team Emirates, amaze gutwara Tour de France inshuro 4 z'ikurikiranya, bivuze ko ari umwe mu bakomeye bazaba bari mu Rwanda. Uyu musore yatwaye Tour de AUE inshuro imwe, atwara Tour de Califonia inshuro 1, atwara na Tour de Slovenia inshuro 3.

Kuva tariki 21 kugeza 28 Nzeri 2025, nibwo Shampiyona y’isi y’amagare hano mu Rwanda izaba itangiye. Igihugu, abanyarwanda bamaze kwitegura ndetse ubona ko byose bihagaze neza cyane.  

We don't try to be arrogant' - Tour de France leader Tadej Pogačar rejects  suggestions that UAE Team Emirates-XRG overly keen to control breakaways |  Cyclingnews

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373