issa
Umutoza wa APR FC yagaragaje ko ibiri kuba ku ikipe ye na Arsenal FC biri kuyibaho

Feb 28, 2026 - 10:08
 0

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb yatangaje ko gutsindwa cyangwa kunganya nta kipe bitabaho kuko FC Barcelona, Real Madrid na Arsenal FC ziri gutsindwa.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino APR FC yatsinzemo Gorilla FC bigoranye cyane ku bitego 2-1 ariko igitego cy’intsinzi kikaboneka ku munota wa Gatandatu bongeyeho ine.

Abderrahim Taleb yatangaje ko imyumvire ikwiye guhinduka yo kumva ko ikipe ya APR FC iruta izindi kipe zose kuko umupira ari ko umeze. Ndetse kandi uyu mutoza agaragaza ko n’ikipe zirimo Arsenal FC, FC Barcelona na Real Madrid ziratsinda.

Yagize ati “ Ndemera ko tugomba kwikuramo ya myumvire yo kwiyumvamo ko turuta abandi. Icyo ni cyo kibazo. Umupira ni uko umeze. Arsenal yatsindiwe iwayo, ishobora no gutakaza shampiyona. Barcelona yatsinzwe 4-0. Real Madrid na yo yatsinzwe bigoranye n’umunyezamu wa Benfica watsinze igitego. Umupira ni uko umeze.”

Uyu mutoza yongeye kwibutsa abanyamupira ko hari imikino itandukanye APR FC yagiye yimwa amanota n’abasifuzi bitewe n’uko hari ibitego byayo byagiye byangwa.

Yagize ati “ Ku ruhande rwacu, tugomba kureba uko twabonye izo banganya. Sinshaka kujya mu makuru arambuye kuko navuga ku bantu runaka. Ariko nimureba imikino, muzabona ko ikipe yacu yiganza kandi igahora ishaka igitego. Ariko hakabaho ikosa rito ku muntu umwe, ndetse rimwe na rimwe n’abasifuzi bakaduhusha ibitego bine mu mikino ine. Mfite amashusho, ariko nta muntu nshinja, ni amakosa atabigambiriwe. Baracyiga, kandi ndabashyigikira. Ibyo ni inshingano zanjye.”

Umutoza wa APR FC yashimiye abakinnyi ko batigeze bacika intege muri uyu mukino batsinze bigoranye, ariko kandi kuba mu manota atandatu babonye kuri 15 bitavuze ko bafite ikibazo gikomeye.

Yagize ati “ Nashimye abakinnyi banjye kuko batigeze bacika intege. Intsinzi yo mu minota ya nyuma ituzaniye ibyishimo byinshi kandi izadufasha mu mikino iri imbere. Kubona amanota 6 kuri 15 ntibivuze ko dufite ikibazo gikomeye. Tugomba kwikuramo igitutu cyo kwiyumvamo ko turi hejuru y’abandi. Umupira ni uko umeze, si ko buri gihe ugenza uko ubishaka.”

Ikipe ya APR FC nyuma yo gutsinda yahise igira amanota 42 ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373